Перейти к содержимому

UMUCO WO KWAMBARA UBUSA: BABYEYI DUFATANYE GUKANGURIRA URUBYIRUKO RWACU NO KUBABERA INTANGARUGERO

IKINYARWANDA DUKUNDA ID.

0:00 / 0:00

UMUCO WO KWAMBARA UBUSA: BABYEYI DUFATANYE GUKANGURIRA URUBYIRUKO RWACU NO KUBABERA INTANGARUGERO

200 просмотров · 2 нед. назад
IKINYARWANDA DUKUNDA ID.
2,11 тыс. подписчиков
200 просмотров · 2 нед. назад
Amasombi n’ Amakombe muze twige. Isi irarwaye we, Isi irarwaye Mwese nimutabare Mushike mushake abavuzi babizi we Ubu bumuga ni bwinshi Bwafashe ab’ubukombe, abana buronona Buri no mu basore n’inkumi nyinshi Isi irarwaye, Isi irarwaye Mwese nimutabare Irwaye mu bwenge mu mutima hararembye Isi irarwaye we. Abantu baricana, ntibabarira Hepfo no haruguru barapfa umusubizo abandi baseka hirya Abajyaga kubakiza ngabo baraboshya Bigira nyoninyinshi, babasunikira intwaro Intambara ubwo ikarota. Isi irarwaye. Isi irarwaye we Amoko arashinjana, andi aramashana Abari kuyunga bicotse mu matiku Abakuru n’abatoya biremyemo amashinga ashingiye ku mavuko Aho gukomeza umubano urangamiye urukundo. Isi irarwaye we. Isi irarwaye we, Isi irarwaye Mwese nimutabare Mushike mushake abavuzi babizi we Ubu bumuga ni bwinshi Bwafashe ab’ubukombe, abana buronona Buri no mu basore n’inkumi nyinshi Isi irarwaye Isi irarwaye Mwese nimutabare Irwaye mu bwenge mu mutima hararembye. Isi irarwaye Isi irarwaye we Abana babyiruka ubu, barimwo abatumvira N’abakuru kandi si agasani gasengwa Abantu ku bandi isano ubu ni ifaranga Bimitse kwikunda cyangwa se kwironda Ntawubaha undi gusa. Isi irarwaye we. Isi irarwaye we N’igitsinagore kirimo abatimenya Hariho abahindutse nk’udukinisho Hariho abashaka kwifata nk’abashabizi Birirwa bireze mu ncuti z’agashungo Zibashuka bagasenya. Isi irarwaye we. Isi irarwaye we, Isi irarwaye Mwese nimutabare Mushike mushake abavuzi babizi we Ubu bumuga ni bwinshi Bwafashe ab’ubukombe, abana buronona Buri no mu basore n’inkumi nyinshi Isi irarwaye Isi irarwaye Mwese nimutabare Irwaye mu bwenge mu mutima hararembye. Isi irarwaye we. Hariho abatemera yuko inyangamugayo ikwiye guhora imbere Hariho ababeshya n’abanyeshari benshi Hariho n’abibukabona batakimwanye Bifashe nk’ubukombe bushyira mu gaciro Ibintu babiciye, ibintu babiciye. Isi irarwaye Umuti ndawuzi, nimurere abana Ubwenge n’ubupfura Hamwe n’urukundo bibe intego idakuka. Abatabishaka tureke kubahishira Twikore dukosore, nitubungure inama Tubishinge n’Imana, tubishinge n'Imana. Isi ubwo izakira. Isi irarwaye we Isi irarwaye Mwese nimutabare Mushike mushake abavuzi babizi we Ubu bumuga ni bwinshi Bwafashe ab’ubukombe Abana buronona Buri no mu basore n’inkumi nyinshi Isi irarwaye Isi irarwaye Mwese nimutabare Irwaye mu bwenge mu mutima hararembye. Isi irarwaye we. (Sipiriyani Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, vol.19.)