Перейти к содержимому

UBUYOBE BW'IKI GIHE BURI GUCENGERA NK'IBIBEMBE. MUCYO DUTABAZE NYAGASANI

ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro

0:00 / 0:00

UBUYOBE BW'IKI GIHE BURI GUCENGERA NK'IBIBEMBE. MUCYO DUTABAZE NYAGASANI

2 554 просмотра · 1 г. назад
ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro
16,9 тыс. подписчиков
2 554 просмотра · 1 г. назад
Amasomo y'umunsi Isomo rya mbere : Heb 3, 7-15. Ni nk’uko Roho Mutagatifu abihamya, ati «Uyu munsi, nimwumva ijwi rye, 8ntimunangire imitima yanyu nk’igihe cy’amananiza, nk’uko byabaye ku munsi w’igeragezwa, mu butayu; 9aho abasekuruza banyu bangeragereje, bashaka kunyinja, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye, mu myaka mirongo ine. 10Ni cyo cyatumye ndakarira iyo nyoko, maze ndavuga nti ’Iteka ryose umutima wabo urararuka; ntibamenye inzira zanjye!’ 11None narahije uburakari bwanjye ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye!» 12Muramenye rero, bavandimwe, ntihakabe n’umwe muri mwe wigiramo umutima mubi, ngo yitandukanye n’Imana Nzima abitewe no kubura ukwemera. 13Ahubwo buri munsi nimuterane inkunga, igihe cyose hakiri «Uyu munsi» Ibyanditswe bivuga, maze ntihagire n’umwe muri mwe unangira umutima, ayobejwe n’icyaha. 14Twabaye koko umwe na Kristu, niba ariko dukomeje kudahinyuka ku mimerere yacu yo mu ntangiriro, 15nk’uko byanditswe ngo «Uyu munsi, nimwumva ijwi rye, ntimunangire imitima yanyu nk’igihe cy’amananiza.» Isomo ry'Ivanjili : Mk 1, 40-45. Umubembe aza amugana, apfukama imbere ye, amwinginga agira ati «Ubishatse wankiza!» 41Yezu amugirira impuhwe, arambura ukuboko amukoraho; avuga ati «Ndabishatse, kira!» 42Ako kanya ibibembe bimuvaho, arakira. 43Yezu aramwihanangiriza, amusezerera ako kanya, 44amubwira ati «Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.» 45We ariko, ngo amare kugenda, atangira gutangaza no gukwiza hose iyo nkuru, bituma Yezu atagishoboye kwinjira mu mugi ku mugaragaro, ahubwo yigumira ahantu hadatuwe; akaba ari ho abantu bamusanga, baturutse impande zose.