Перейти к содержимому

GUSAZA NI UGUSAHURWA -Orchestre Inkumburwa (Lyrics)

KINYARWANDA LYRICS

0:00 / 0:00

GUSAZA NI UGUSAHURWA -Orchestre Inkumburwa (Lyrics)

43 201 просмотр · 4 года назад
KINYARWANDA LYRICS
55 тыс. подписчиков
43 201 просмотр · 4 года назад
GUSAZA NI UGUSAHURWA Orchestre Inkumburwa Nsigaye nkangwa n’imihovu Ntaratinyaga inshira nzima Nkorwa mu jisho ngaceceka, Nkambakamba aho nasimbukaga Genda minsi urarangara koko! Iyo unshuka nibwira ko uri incuti Ku bunani amayoga ngatereka Inkone n’amagumba ubwo bikayabazwa Nishimira iminsi naho iranguguna Nawe minsi we! Nzakugerana he? Ibyo nahawe n’imana urabinyaze Ishema ryanjye uranze urarincuje Uburanga bwanjye ubu bumizwe n’inkombe Ubwiza bwanjye ubukubisemo imihora Nawe minsi we! Nzakugerana he? Nari mfite umusatsi mwiza w’urukatsa Ndusokoza abakobwa bakankunda Unyogosha ntarigeze mbigusaba na rimwe Agasigaye ugahinduye imvi gusa Nawe minsi we! Nzakugerana he? Nari mfite amenyo meza y’urubura, Reka inyinya n’inono birabagirana, Naseka ngakerereza abagenzi Ishyari ryawe urayarimbaguye Nawe minsi we! Nzakugerana he? Nari mfite imbaraga z’akarusho, Nikorera ibyo abandi bananiwe Ndi inkuba idakangishwa imiburo None ingingo zanjye waravunaguye Nawe minsi we! Nzakugerana he? Kutavuga kwanjye burya si uburagi Hari ubwo nicara nkavuga ibyawe, Ngirango abo mbyaye bakwige bakumenye Natangira ahubwo bakanseka Ngo mare urwanjye maze se bo mbihorere Nawe minsi we! Nzakugerana he? Nsigaye nkangwa n’imihovu Ntaratinyaga inshira nzima Nkorwa mu jisho ngaceceka, Nkambakamba aho nasimbukaga Genda minsi urarangara koko! #inyarwanda #bamenya #afrimax #karahanyuze #rwanda #subscribe #umuco #agasaro #ben #karahanyuze