“Abasirikare bategetswe kwica abari muri Leta ya Perezida Kayibanda barabitubwiye”: Col.Ndengeyinka
Agasaro Kaburaga
0:00 / 0:00
“Abasirikare bategetswe kwica abari muri Leta ya Perezida Kayibanda barabitubwiye”: Col.Ndengeyinka
13 432 просмотра · 3 месяца назад
Agasaro Kaburaga
117 тыс. подписчиков
13 432 просмотра · 3 месяца назад
Murakaza neza mu kiganiro cya cumi cyihariye: “Abiyemeje Kuvuga Ukuri kuri Kudeta ya 1973.”
Mu kiganiro cy’uyu munsi, turakira umutangabuhamya, Colonel BEM Balthazar Ndengeyinka. Turaganira ku ruhare abasirikare bagize mu kwica abafunzwe nyuma ya kudeta yo muri 1973.
Aratanga amakuru ku biciwe i Rwabayanga, n’abiciwe kuri Nyamagumba, ndetse n’uruhare rwa Lieutenant Sinon Habyarimana, urwa Sergent Reyo, urwa Kapiteni Buseruka, n’abandi, aho avuga ko bahabwaga amabwiriza na État-Major.
Colonel BEM Ndengeyinka, wakoranye na Colonel Laurent Serubuga, wari wungirije umugaba mukuru w’ingabo, avuga ko amaze kubwirwa na Sergent Reyo ko yategetswe kwica abanyapolitiki, yahise abwira abanyeshuri yayoboraga muri ESO ko nta musirikare ugomba kwemera kubahiriza amabwiriza ahabwa n’umumukuriye igihe ayo mabwiriza adakurikije amategeko.