Перейти к содержимому

Ibisobanuro bya Suratul Alaq - Abamalaika b'inkazi AZZABAANIYAH

AL-IHSAN TV RWANDA

0:00 / 0:00

Ibisobanuro bya Suratul Alaq - Abamalaika b'inkazi AZZABAANIYAH

551 просмотр · 1 месяц назад
AL-IHSAN TV RWANDA
1,19 тыс. подписчиков
551 просмотр · 1 месяц назад
Muri iri somo, Sheikh yaganiriye ku bisobanuro byagutse bya Suratul Alaq, agaruka ku ntangiriro y'ubutumwa bw'Intumwa y'Imana Muhammad صلى الله عليه وسلم, avuga ku buzima bw'Intumwa y'Imana mu bwana bwayo, kubyiruka kwayo, ndetse n'ibyabaye mbere y'ubutumwa bwayo byerekanaga ko Intumwa ya nyuma igiye kuza. Sheikh yavuze ku kwiherera kw'Intumwa y'Imana mu buvumo bwa (Gharu) Hiraa, Kubonekerwa kwa mbere na Malaika Djibril عليه السلام, ndetse no kumanuka ku isura ya mbere muri Quran Ntagatifu. Muri iri somo Sheikh yavuze ku bitangaza bya Allah, imbaraga za Allah zigaragarira mu kurema umuntu, uburyo umuntu aremwa mu kuvuka bitangiye nk'ubufindo kugeza abayeho ari ikintu cyiyumvamo igitangaza kandi mu by'ukuri ntacyo aricyo. Muri iyi Surah Sheikh yavuze kuri Abu Jahal, waranzwe n'amateka yo kubuza Intumwa y'Imana amahoro ndetse no gusenga no kubamira Allah kuri Al Kaabah, kugeza ubwo Abu Jahal yavuze ko afite abambari bazamurinda ibihano bya Allah nibiramuka bimugezeho. Allah yavuze ko abo bambari ba Abu Jahali, nta mutamiro ubarimo imbere y'abamalaika bazwi nka Azzabaniah bashinzwe ibihano na service zo guhana, ibi byatumye Sheikh asoza iyi Surah avuga ku bamalaika na bimwe mu bikorwa byabo. Urutonde rw'andi ma-Surah ruboneka mu buryo bworoshye kuri: https://www.ihsanrw.com/tafsir ______________________ Iri ni rimwe mu masomo y'idini ya Islam, y'uruhererekane atambuka kuri uyu muyoboro, arimo ibisobanuro bya Qoran Ntagatifu, Hadith n'ibisobanuro byazo, Inkuru mbarankuru ku idini ya Islam, amasomo ajyanye n'ibihe ngarukamwaka n'ibindi. Kuwifuza kudutera inkunga no kugira uruhare mubyo dukora, Yakoresha iyi nimero aduha inkunga y'ibitekerezo cg ikindi: 250783061960, NAMAHORO HASSAN