Uhoraho Mutegetsi wanjye by Chorale le Bon Berger Lyrics video
Singizwa Nyagasani Yezu
0:00 / 0:00
Uhoraho Mutegetsi wanjye by Chorale le Bon Berger Lyrics video
317 811 просмотров · 4 года назад
Singizwa Nyagasani Yezu
38,7 тыс. подписчиков
317 811 просмотров · 4 года назад
R/Uhoraho mutegetsi wanjye, Uhoraho waranyigaruriye, nanjye nemera gutwarwa nawe, wantwaye umutima wanjye, wawugize ingwate yawe, wandushije imbaraga, nanjye sinakwiyaka.
1. Nkomereza intambwe ne kudandabirana, ndi imbata yawe, ni wowe mugabane w'ingwate yanjye, ndi imbata yawe, nta wundi niringiye utari wowe, ni wowe rutare rwanjye Uhoraho.
2. Hunza amaso yanjye ibitagira shinge, ndi imbata yawe, umutima wanjye uraruke ugusanga, ndi imbata yawe, nterure namamaze, ko ndi umukire kuko ngufiteho Umwami n'inshuti.
3. Ninkomera uzampe nkomeze n'abandi, ndi imbata yawe, ninteshuka nkagwa urantabare bwangu, ndi imbata yawe, ngaha ndi hano ntuma, ku bo waremye bakore ugushaka kwawe Uhoraho.
4. Niba nkwihakanye ntuzance mu bawe, ndi imbata yawe, ahubwo urantabare ngo ngaruke bwangu, ndi imbata yawe, ubuzima ni wowe, utagufite aba aragiwe mu rwuri rw'urupfu.