Перейти к содержимому

AMABANGA MU MIKORANIRE NA RPF KUGEZA ABAYE UMUNYAPOLITIKI KUMUGARAGARO

TEACHERS SUPPORT HUB

0:00 / 0:00

AMABANGA MU MIKORANIRE NA RPF KUGEZA ABAYE UMUNYAPOLITIKI KUMUGARAGARO

15 938 просмотров · 3 нед. назад
TEACHERS SUPPORT HUB
1,14 тыс. подписчиков
15 938 просмотров · 3 нед. назад
Charles Murigande ni umwe mu bantu bagize uruhare mu mateka y’u Rwanda rwa nyuma ya 1994, haba muri politiki, dipolomasi ndetse no mu burezi. Muri iyi documentaire, turakurikirana urugendo rwe kuva ku mashuri ye, ubushakashatsi yakoze muri *Université de Namur mu Bubiligi* no muri **Howard University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika**, kugeza ku nshingano zitandukanye yagize muri Leta y’u Rwanda, muri **Rwandese Patriotic Front (RPF)**, ndetse no ku mwanya wo kuba **Minisitiri w’Uburezi**. Turareba kandi ibyo yakoze n’ibibazo byari bihari mu burezi mu gihe yari Minisitiri, birimo **iterambere ry’ubushobozi bw’abarimu (teacher development), imishahara y’abarimu, gutakaza abarimu mu mwuga, ihinduka ry’ururimi rw’inyigisho kuva ku Gifaransa rijya ku Cyongereza, n’ikibazo cy’ireme ry’uburezi**. Turibaza kandi ikibazo cy’ingenzi: *ni iki cyahindutse mu burezi mu gihe cya Charles Murigande, kandi ni uwuhe murage yasize?* Iyi documentaire ntabwo yubakiye ku nkuru ivugwa gusa, ahubwo yakozwe hashingiwe ku **nyandiko, raporo, biganiro n’amasoko y’ibigo n’ibinyamakuru bitandukanye**, birimo **Ashinaga Foundation, Kepler College, The New Times, The Kaminuza Star, SP Jain School of Global Management, JICA, University of Namur, Howard University, MINEDUC, Government of Japan n’izindi nyandiko z’ubushakashatsi**. Aho bishoboka, muri documentaire turerekana **source y’amakuru tuvuga**, kugira ngo uwumva ashobore kumenya aho buri makuru akomoka. 📌 *Sources & References:* Reba urutonde rw’amasoko rugaragara ku musozo wa documentaire. 🎬 *TEACHERS SUPPORT HUB* Ubushakashatsi ku mateka y’uburezi, abayobozi babwo n’impinduka zagize uruhare mu burezi bw’u Rwanda. #CharlesMurigande #Rwanda #Education #MINEDUC #mwarimu #abarimu #imishahara #umushahara #amashuri #RwandaEducation #TeachersSupportHub #RwandaHistory #RPF #EducationInRwanda #Teachers