Перейти к содержимому

IBYANJYE BIROROSHYE | LAMBS OF GOD CHOIR RUBAKA SDA | Official Music Video (4K)

INTAMA Z'IMANA CHOIR RUBAKA SDA

0:00 / 0:00

IBYANJYE BIROROSHYE | LAMBS OF GOD CHOIR RUBAKA SDA | Official Music Video (4K)

2 823 просмотра · 1 месяц назад
INTAMA Z'IMANA CHOIR RUBAKA SDA
345 подписчиков
2 823 просмотра · 1 месяц назад
IBYANJYE BIROROSHYE ni indirimbo ya LAMBS OF GOD CHOIR – RUBAKA SDA CHURCH ivuga ku bushobozi bw'Imana bwo gukora ibyo abantu bananiwe. Iyi ndirimbo itwibutsa inkuru ya wa mugabo wari umaze imyaka 38 ku kidendezi cya Betesida, n'umugore wari umaze imyaka 12 arwaye, bose bakakira kubera kwizera Yesu Kristo. Ubutumwa bukuru bw'iyi ndirimbo ni uko: Imana yihuta gukiza. Nta kibazo kiruta ubushobozi bw'Imana. Ibyananiye abantu, Imana irabikora. Iyo wizera Yesu Kristo, ibidashoboka bihinduka ibishoboka. "Ngushimira Mana kuko wihuta gukiza, ibyananiye abantu urabikora. Niba waratabaye wa mugabo ku kidendezi, ibyanjye biroroshye." 📖 Yohana 5:8 "Yesu aramubwira ati: Haguruka, wikoreze uburiri bwawe ugende." 📖 Luka 18:27 "Ibidashobokera abantu bishobokera Imana." 🎥 Music Video Production: LA VIDA RECORDS Camera Operator: Mr Same Pro 📞 Contact: +250 785 406 312 Niba iyi ndirimbo iguhaye umugisha: 👍 Like 💬 Comment 📤 Share 🔔 Subscribe #IbyanjyeBiroroshye #LambsOfGodChoir #RubakaSDA #SDAChurch #RwandaGospel #GospelMusic #KinyarwandaGospel #ChristianMusic #Faith #JesusChrist #Miracle #LaVidaRecords #OfficialMusicVideo #4K #WorshipMusic LYRICS #kinyarwanda 1. Mirongo itatu n’umunani ari ku kidendezi; imvura y’aho, izuba ry’aho bikahamusanga ariko uyu mugabo ntiyigeze arambirwa, igihe cyarageze uyu mugabo arasubizwa. Inyikirizo Ngushimira Mana kuko wihuta gukiza, ibyananiye abantu urabikora. Niba waratabaye wa mugabo ku kidendezi ibyanjye biroroshye. 2. Cumi n’ibii yose ahora atakira mu nzu nta muntu yari afite wo kumurengera maze Yesu ageze iwabo yaramufashije aramuhumuriza kuko yaramwizeye uyu mugore abasha gukira. 3. Hari igihe ugera mu bibazo maze ukiheba cyane intimba kuri wowe zikakubana nyinshi ariko ntiwibuke ko iyatabaye wa mugabo wari ku kidendezi ntaho yagiye iri kumwe natwe. #english Verse 1 Thirty-eight years he spent by the pool; enduring the pouring rain and the scorching sun, yet this man never gave up hope; and when the appointed time arrived, he received his answer. Chorus I thank You, O God, for You are swift to save, performing that which human strength cannot achieve. If You delivered that man at the pool, then my burden is simple before You. Verse 2 For twelve long years she cried out in agony within her home, with no one to stand by her side; but when Jesus arrived in her land, He sustained her and gave her comfort, and through her faith, she was made whole. Verse 3 There are times when you are overwhelmed by trials and sunk in deep despair, as grief burdens your soul; yet you forget that the One who rescued that man at the pool has never left—He is still with us. ‪@LaVidaRecordsRwanda‬