MORNING WORSHIP - PAPI CLEVER & DORCAS ft LIC BAND : EP40 _ 277 Tugumane _Tugumane Hoziyana choir
PaPi Clever & Dorcas Official
0:00 / 0:00
MORNING WORSHIP - PAPI CLEVER & DORCAS ft LIC BAND : EP40 _ 277 Tugumane _Tugumane Hoziyana choir
127 478 просмотров · 6 л. назад
PaPi Clever & Dorcas Official
1,35 млн подписчиков
127 478 просмотров · 6 л. назад
#PAPI_CLEVER
#277_Gushimisha
#Tugumane_Hoziyana_choir
#INDIRIMBO_ZO_MU_GITABO
#MORNING_WORSHIP
Audio producer : Papi Clever
Soprano : Dorcas
Alto : Ruth
Melody : Papi Clever
Tenor : Jonathan
Acoustic Arpeggio: David
Acoustic Solo : Pappy Israel
Piano & Strings : Eraste
Video Director : Musinga
Ass Director : James macash & Hertier B
Wifuza gutera inkunga umurimo w'Imana cg kutugira inama, ibitekerezo wanyura hano +250782494349
277: Mwam' ubugingo bwacu ni nk'umunsi
Indirimbo zo Gushimisha
1Mwam' ubugingo bwacu ni nk'umunsi: Ni buke rwose ntiburama cyane; Kand' ibyishimo byabwo birashira:Mwam' udahinduka, tugumane.
2Gumana nanjye, kuk' umuns' ukuze, Dore burije, Mwami, ndagushaka; Ni mbur'abandi bose bo kumfasha,Tugumane, Mwami, tugumane
3Iminsi yose mba ngushaka, Mwami, Iyo Satan' antey' andwanya cyane, Nta wundi mfit' ubasha kuntabara;Tugumane, Mwami, tugumane.
4Singir’ umwanzi n'umwe turi kumwe, Kand' amakuba ntambabaza cyane; Intorezo y'urupfu yaracitse;Byose ni byiza, ni tugumana.
5Amaso n' aremb' uzambonekere, Nzabon' ubwiza bwawe bwo mw ijuru, Nzasiga
vub' umwijirna wo mw isi,No mw ipfa ryanjye, tuzagumane !
Tugumane Hoziyana Choir
Tugumane Mwami Halleluya
Mwami tugumane
Tugumane Mwami Halleluya
Mwami tugumane
Wakoze byose, ku musaraba
Tugumane Mwami Halleluya
Mwami tugumane
Ku musozi witwa Gologota
Hicirwaga abagome
Babicaga urupfu rw’ibivume
Bamanitswe ku giti
Mwami Yesu niho bakujyanye
Bakwica urupfu rubi
Byatumye n’Imana ikuzinukwa
Kubera ibyaha byacu
Uyu musaraba wikoreye
Niwo umpesha agakiza
Nubwo abantu bose bakureka
Njyewe sinzakuvaho
Tugumane Mwami Halleluya
Mwami tugumane
Iyi si yose yagize ubwoba
Ibonye umaze gupfa
Maze itigiswa no kunanirwa
Kukwakira Muremyi
Izuba ryo ryahise rihumba
Haba ubwirakabiri
Kuko uwari umucyo w’ubugingo
Yari amaze gutanga
Wagiye ikuzimu kwa satani
Umwambura imfunguzo
Usohora abera bawe bose
Mu butware bw’urupfu
Tugumane mwami halleluya
Mwami tugumane
Abari kure namwe abari hafi
Mwese nimuririmbe
Rutare rwisungwa n’amahanga
Nukuri yarazutse
Icyakora yari yarapfuye
None dore ahoraho
Agendera hagati y’ibitereko by’amatabaza
Imyaka irashira indi igataha
We ntajya ahunikira
Ni inzira, ni ukuri n’ubugingo
Atubera ubwugamo
Igihe amaso yanjye azaremba
Mwami uzambonekere
Wenda uzankangura nsinziriye
Cyangwa nzaba nkiriho
Nkubikije ubugingo bwanjye
Mwami Yesu uburinde
Unyandike mu gitabo
Wanditsemo abakiranutsi
Ikimenyetso cy’umwuka
Wakimpaye hw'ingwate
Nicyo kimenyesha ko ndi uwawe
Nawe ukaba ur'uwanjye
Tugumane Mwami Halleluya
Mwami tugumane
Wakoze byose kuwo musaraba
Tugumane Mwami Halleluya
Mwami tugumane