ICYIGISHO CYA 3: Abahanuzi bo mu Isezerano rya Kera
Life Spring Network
0:00 / 0:00
ICYIGISHO CYA 3: Abahanuzi bo mu Isezerano rya Kera
1 992 просмотра · 3 нед. назад
Life Spring Network
492 подписчика
1 992 просмотра · 3 нед. назад
Abahanuzi b’Imana bakoze umurimo nk’uw’icyuma kiyobora umuntu mu nzira (GPS) kiva mu ijuru, bayobora ubwoko bw’Imana mu bihe by’akaga, urujijo, gushidikanya no kuyoba mu by’umwuka. Iki cyigisho kiragaruka ku buzima n’umurimo w’abahanuzi bo mu Isezerano rya Kera, batangaga ubutumwa bw’Imana binyuze mu nama, ubuhanuzi, ibisigo, indirimbo n’urugero rw’imibereho yabo bwite.
Nubwo bari baratoranyijwe by’umwihariko n’Imana, abo bagaragu bari abantu nk’abandi. Bagiraga ubwoba, uburakari, gucika intege, bahuraga n’ibigeragezo kandi bakagira n’intege nke. Menya ibyo ibyababayeho bitwigisha ku mpano y’ubuhanuzi ivugwa muri Bibiliya, ku kwiringira ubuyobozi bw’Imana, ku kwizera intumwa zayo no gukomeza kuba abanyakuri mu rugendo rwacu rutuganisha mu Bwami bwo mu ijuru, dufite icyizere muri iki gihe.
“Yehoshafati arahagarara aravuga ati: ‘Nimunyumve, mwa Bayuda namwe abatuye i Yerusalemu! Mwizere Uwiteka Imana yanyu, mubone gukomezwa; mwizere abahanuzi bayo, mubone kugubwa neza.’” (2 Ngoma 20:20)