El-Shaddai Choir / YESU YARISHYUYE.
El-shaddai Choir Rwanda и David Kega
0:00 / 0:00
El-Shaddai Choir / YESU YARISHYUYE.
13 473 просмотра · 1 день назад
El-shaddai Choir Rwanda и David Kega
13 473 просмотра · 1 день назад
Song: YESU YARISHYUYE.
Song written by David kega
Art: El-Shaddai choir
Song leading: Cyamikazi ange, David kega
Video Director: Musinga
Video Editor: Yves
Audio Producer: Fab key, khrsau
Piano1: fab keys
Piano 2 Mosee
Piano 3 : Chris
Solo: Ghad
Bass: tyboo
Drums: Stixx laylo( lambert)
Contact us:
+250782857858
“YESU YARISHYUYE”
bisobanura ko Yesu yatanze igiciro kugira ngo aducungure.
Bibiliya igaragaza ibyo Yesu yatwishyuriye:
Yishyuye igihano cy’ibyaha byacu
“Ariko yacumitiwe ibicumuro byacu, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu…”
— Yesaya 53:5
Yatanze amaraso ye kugira ngo tubabarirwe ibyaha
“Kuko iri ari ryo Sezerano Rishya ryo mu maraso yanjye…”
— Matayo 26:28
Yaducunguye mu bubata bw’icyaha
“Kuko mwacunguwe mutagurwa n’ibyangirika… ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi…”
— 1 Petero 1:18–19
Yishyuye kugira ngo tugire amahoro
“Igihano kiduhesha amahoro cyari kuri We…” — Yesaya 53:5
Yishyuye kugira ngo tubone Agakiza
“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’Ikinege…” — Yohana 3:16
Yishyuriye ku musaraba
Yesu amaze kubambwa yaravuze ati:
“Birarangiye.” — Yohana 19:30
Ubutumwa Bukuru
Icyo tutashoboraga kwishyura, Yesu yaracyishyuye.
Ibyaha byacu,
umwenda w’icyaha,
n’igihano cyari kidukwiriye yabijyanye ku musaraba.
Ni yo mpamvu AGAKIZA kadaheshwa n’Imirimo yacu,
ahubwo tukakira ibyo Yesu yadukoreye kubwo KWIZERA.
YESU YARISHYUYE —
TWE TWAKIRE,
TWIZERE,
TUMUKURIKIRE.
Ku byo Yesu Kristo yatwishyuriye.