Перейти к содержимому

Nabwiwe iby’amoko nkiri muto | Nigeze kwiyumvamo ipfunwe | Ubuhamya bwa Bamporiki

IGIHE

0:00 / 0:00

Nabwiwe iby’amoko nkiri muto | Nigeze kwiyumvamo ipfunwe | Ubuhamya bwa Bamporiki

4 907 просмотров · 9 часов назад
IGIHE
865 тыс. подписчиков
4 907 просмотров · 9 часов назад
Bamporiki Edouard, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yagereranyije abarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda n’ikamyo zapfiriye mu muhanda, asaba Abanyarwanda kutazikurikira, ahubwo bakazinyuraho bagakomeza urugendo rw’iterambere ry’Igihugu. Yabitangaje ku wa 13 Ukwakira 2026, mu nama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa yabereye mu Karere ka Karongi, yahuje abayobozi n’abahoze ari abayobozi bakomoka mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi. Iyi nama yabaye mu gihe utu turere turi mu dufite amanota ari munsi y’ikigereranyo cy’Igihugu mu bipimo by’ubumwe n’ubwiyunge, aho Akarere ka Rusizi kaza ku mwanya wa nyuma mu turere 30. Yitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin; Minisitiri w’Umurimo, Uwizeye Judith; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, Senateri Uwamariya Valentine na Senateri Rugira Amandin. Muri iyi nama hagaragajwe ko imwe mu mpamvu zishobora kugira uruhare mu gutuma utu turere tugira amanota ari hasi mu bipimo by’ubumwe n’ubwiyunge ari uko hari bamwe mu bantu bahakomoka baba mu mahanga barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda. Bamporiki ukomoka mu Karere ka Nyamasheke yashimiye Leta y’u Rwanda ku gushyiraho gahunda ya Ndi Umunyarwanda, avuga ko yamufashije kwikuramo ipfunwe yari afite bitewe no kuba akomoka mu muryango wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_c... Facebook:   / igihe   DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetele... Twitter:   / igihe   Instagram:   / igiheofficial   Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepi... Website: http://igihe.com/ #IGIHE #Rwanda