Amasengesho yo kugwiza ubutoni Favor Umunsi wa 3️⃣0️⃣ final
Salt and Light International Ministries
0:00 / 0:00
Amasengesho yo kugwiza ubutoni Favor Umunsi wa 3️⃣0️⃣ final
115 просмотров · 2 месяца назад
Salt and Light International Ministries
126 подписчиков
115 просмотров · 2 месяца назад
“Uko Yezu yakuraga, ni ko yungukaga ubwenge n’igihagararo, anyuze Imana n’abantu.”
Luka 2:52 KBNT
“Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n'Imana n'abantu.”
Luka 2:52 BYSB
“Nuko Esiteri atuma kuri Moridekayi aramusubiza ati “Genda uteranye Abayuda bari i Shushani bose mwiyirize ubusa munsabire, mumare iminsi itatu ku manywa na nijoro mutagira icyo murya cyangwa munywa. Nanjye n'abaja banjye tuzabigenza dutyo. Uko ni ko nzasanga umwami, nirengagije itegeko, kandi niba nzarimbuka nzarimbuke.” Moridekayi aherako aragenda, abigenza uko Esiteri yamutegetse.”
Esiteri 4:15-17 BYSB
““Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n'abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe. Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge. Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n'amavuta, ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n'amatabaza yabo. Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira. “Ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo ‘Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!’ Maze ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo. Abapfu babwira abanyabwenge bati ‘Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatabaza yacu azima.’ Ariko abanyabwenge barabahakanira bati ‘Oya, ntiyadukwira twese, ahubwo nimujye mu bahanjuzi muyigurire.’ Bagiye kugura, umukwe araza, abari biteguye binjirana na we mu bukwe, urugi rurakingwa. “Hanyuma ba bakobwa bandi na bo baraza, barahamagara bati ‘Nyakubahwa, dukingurire.’ Na we arabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ntabazi.’ “Nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe.”
Matayo 25:1-13 BYSB