Перейти к содержимому

Urubuga rw'Amateka EP2| Imana y’I Rwanda ntibayifungirana| Rukeba yasabye umwami kurwana n’abazungu.

Kigali Today и I'm Patriot;Ndi Umunyarwanda

0:00 / 0:00

Urubuga rw'Amateka EP2| Imana y’I Rwanda ntibayifungirana| Rukeba yasabye umwami kurwana n’abazungu.

2 391 просмотр · 6 дней назад
Kigali Today и I'm Patriot;Ndi Umunyarwanda
2 391 просмотр · 6 дней назад
Mu kiganiro Urubuga rw’amateka, na Amb.Murashi Isaïe twibanze cyane ku itandukaniro ry'amateka y'Abakoroni mu Rwanda n'amateka y'u Rwanda ubwayo. Yatubwiye uko abatwa aribo bantu bapingaga imikorere ndetse n'imitekerereze y'abazungu, ndetse ni ukuntu François Rukeba yasabye kenshi umwami Mutara III Rudahigwa kurwana n'abazungu ariko Abatware bakabimwangira. Amb.Murashi Isaïe ni umushakashatsi, akaba n’umunyamateka wanditse ibitabo bitandukanye ku mateka y’u Rwanda, yavutse ku wa 29 Mata 1949. Mu mwaka wa 1959 ubwo Abatutsi birukanwaga mu Rwanda, we n’umuryango we bahungiye mu gihugu cy’uburundi ndetse n’ikitwaga Congo-Zaire byari hagati y’umwaka wa 1968 na 1994. Mu kwezi kwa 4 umwaka wa 1994 muri Genoside yakorewe Abatutsi, umugore we n’abana be 4 biciwe muri Slaughterhouse churches Nyundo. Yabaye kandi umushakashatsi muri Bureau d’etudes des programmes de I’enseignement secondaire mu gihugu cy’Uburundi. Yabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye muri Nyundo, umunyamakuru ndetse na aba ambasaderi mu gihugu cya Uganda kuva mu mwaka wa 1996 kugeza mu mwaka wa 2000, aho kuva muri uwo mwaka kugeza mu mwaka wa 2007 yari munteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite.