INDEGE YAGIYE KUZIMYA IBUJUMBURA YAHEZEYO? INZU & IBICURUZWA BIRASHYA HAKABURA INDEGE ITABARA?
Real Joe | Kinyarwanda
0:00 / 0:00
INDEGE YAGIYE KUZIMYA IBUJUMBURA YAHEZEYO? INZU & IBICURUZWA BIRASHYA HAKABURA INDEGE ITABARA?
1 067 просмотров · 1 дн. назад
Real Joe | Kinyarwanda
7,17 тыс. подписчиков
1 067 просмотров · 1 дн. назад
GOICO I MUSANZE YAHIYE IRAKONGOKA ABATURAGE BAHABURIRA IGISHORO N' AMAFARANGA, IMAZE KUBA IVU. ABAYOBOZI BARAHAGERA? IBI NI IKI KOKO?
Abanyamusanze bari kwikura bakihanagura nyuma y' uko miliyari z' amafaranga bashoye mu bucuruzi zihiriye mu nyubako izwi nka Gorilla Investment Company (GOICO). Inzu yafashwe n' umuriro ukomeye, ibikorwa byo kuwuzimya bimara amasaha arenga 10 ariko bikananirana.
Kimwe mu byateje impagarara mu Banyarwanda ni uburyo u Rwanda, mu myaka yatambutse, rwohereje indege kujya kuzimya inkongi yibasiye Isoko rya Bujumbura mu Burundi, ubwo umubano w' u Rwanda n' u Burundi wari umeze neza. Perezida Evariste Ndayishimiye na Perezida Paul Kagame icyo gihe bari bataragirana ibibazo cyangwa ngo batangire gushinjanya uruhare mu kuzahara kw' umubano hagati y' ibihugu byombi.
Uyu munsi, ikibazo kirangaje Abanyarwanda ni iki kigira kiti: Ese indege yagiye i Bujumbura yabuze iki ngo igere i Musanze? Ese iyo ndege iri he muri iki gihe?
Muri iyi video, ntabwo twita cyane ku byo abandi bose bari kuvuga. Wari uzi ko inyubako yahiye kuriya igira ingaruka ku bukungu bw' abacuruzi n' abaguzi, ku mabanki manini n' amatoya, ku ifaranga no ku micungire y' ifaranga mu gihugu cyose? Wari uzi ko igihombo cyatewe n' iriya nkongi y' umuriro gishobora gushegesha ubukungu bw' Abanyarwanda hafi ya bose kandi mu gihe kirekire?
None se ubundi Leta iteganyiriza iki gufasha abaturage bahuye n' icyo gihombo, uretse gutanga amagambo y' ihumure?
Turarebera hamwe amakosa, kwirengagiza inshingano, kujijinganya n' imbaraga z' umurengera abayobozi bashora aho batagombye kuzishora, maze bakirengagiza guhanga ijisho ku byarengera ibikorwa remezo, cyane cyane mu bihe by' amage nk' inkongi z' umuriro.
Turasangira iby' ibanze inyubako zose zigomba kwitaho no gushyira ku murongo, kuko ibyo bishobora gutanga umusaruro mu gihe cyo guhangana n' inkongi z' umuriro. Turacyebura abayobozi, tuvugira abaturage, tunenga aho bikwiye, ariko tudahutaza.
___________________________________________________________________________
Ikaze nanone kuri REAL JOE, aho dusesengura, tukaganira kandi tukungurana ibitekerezo ku bibazo bya politiki mu Rwanda no mu karere k' Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu RWANDA, DRC, UGANDA, BURUNDI, KENYA & TANZANIA. Tuganira nta kubogama, nta kunyura ku ruhande kandi nta fanatisme.
Politiki igena byinshi mu buzima bwa buri munsi: imisoro, amashuri, ubuvuzi, ibikorwa remezo, akazi n' imibereho y' abaturage. Niyo mpamvu Umunyarwanda adakwiye guhunga ibiganiro bya politiki; ahubwo akwiye kwirinda ibiganiro byitwa ibya politiki nyamara ugasanga ari ugusebanya gusa. Polike igomba gutanga ibisubizo, ubuzima, iterambera apana urupfu, intambara, guhangana, no gusenya.
Kuri Real Joe Channel, tureba ibintu uko biri kandi tukabisesengura mu ishusho yabyo nyayo.
SUBSCRIBE kugira ngo ibiganiro byacu bikugereho ku gihe.
LIKE na SHARE kugira ngo n'abandi babone ubu busesenguzi.
Tanga igitekerezo cyawe muri COMMENTS.
__________________________________________________________________________________
#GOICO #Musanze #MusanzeFire #Rwanda #RwandaNews #Inkongi #InkongiYUmuriro #Amakuru #AmakuruYUrwanda #Ubukungu #Abacuruzi #GorillaInvestmentCompany #Kigali #TrendingRwanda #youtuberwanda