Перейти к содержимому

Rata siyoni

egide IRA

0:00 / 0:00

Rata siyoni

471 просмотр · 4 месяца назад
egide IRA
2,61 тыс. подписчиков
471 просмотр · 4 месяца назад
1.Rata, Siyoni, Umugaba, Umucunguzi, Umushumba, mu ndirimbo n'imbyino. 2. Uko ubasha wimare yo, nta bisingozo bareshya, nta wamukabiriza. 3. None indirimbo ihimbaje, ni iy'ifunguro rizima, kandi ritubeshaho. 4. Bariherewe ku meza ari cumi na babiri, ntawe ubishidinya. 5.Turate turanguruye duhimbarwe, twizihirwe, bidusabe umutima. 6.Uyu munsi mukuru tugira, uratwibutsa ishingwa rya mbere ry'ayo meza ya Yezu. 7.Ameza y'Umwami mushya, Pasika nshya y'iteka rishya yakuyeho irya mbere. 8. Irishaje n'irishya, ni igicucu n'ukuri, Ijoro riha amamwa. 9.Icyo Kristu yabimbuye, yategetse ko gikorwa, ari We ubitwibutsa. 10. Dukurikije iryo jambo, umugati na divayi bihinduka ubugingo. 11.Abakristu nibemere, ko umuvati ari umubiri na divayi amaraso. 12. Icyo utumwa ntukibone, ni ukwemera kugihamya by'agatangaza koko. 13. Hirya y'ibigaragara, shaka ukuri bishushanya uhasanga inyamibwa. 14. Umubiri ni ikiribwa, amaraso ni ikingobwa, hombi Kristu ni wese. 15. Umuhabwa ntabwo amwica, ntamuvuna, ntamutubya, amuhabwa muzima. 16.Ahabwa umwe,ahabwa benshi, n'abo bose kimwe n'uwo, ntabwo bamumaraho. 17.Ahabwa ababi n'abeza, ariko biranyuranye ni urupfu n'ubugingo. 18.Ubugingo ni ubw'abeza, ababi bahabwa urupfu, nibo birobanura. 19. Manyura iryo Sakaramentu ntiwikange jya wibuka ko ari wese mu kimanyu nko mu Hostiya yose. 20. Ntabwo isaturwa iyo mvaho, hamanyurwa ikimenyetso, bidatubya imimerere n'indeshyo ya nyirayo. 21. Dore uw' abamarayika wagaburiwe abagenzi, wa mugati ko w'abana batajugunyira imbwa. 22. Wari warashushanyijwe n'igitambo cya Izaki, n'ituro ry'ingama ya Pasika, na manu y'abakuru. 23. We Mushumba,nyamushumba we mugati nyawo, Yezu, turagire uturwaneho, uzatuboneshe Ibyiza, iwabo w'abazima. 24. Wowe uzi byose ukabibasha, twe abazapfa wemeye aha, tuzasangire aho iwawe, hamwe n'Abatagatifu, udukwize umurage. Amen, Alleluya.