Перейти к содержимому

DORE IMPAMVU UDASHOBORA KUBA UMUHIRE UTABANJE KWEREKWA CG KUBONEKERWA/URUGENDO RW'UBUTAGATIFU

ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro

0:00 / 0:00

DORE IMPAMVU UDASHOBORA KUBA UMUHIRE UTABANJE KWEREKWA CG KUBONEKERWA/URUGENDO RW'UBUTAGATIFU

1 144 просмотра · 17 ч назад
ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro
17,2 тыс. подписчиков
1 144 просмотра · 17 ч назад
AMASOMO YO KU CYUMWERU CYA 31 | UMUNSI MUKURU W'ABATAGATIFU BOSE Umwaka: AUmwaka w'imbangikane Isomo rya mbere Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa (Hish 7,2-4.9-14) Jyewe Yohani, 2ndongera mbona undi mumalayika uzamuka ava iburasirazuba, afite ikashe y’Imana nzima. Avuga mu ijwi riranguruye, abwira ba bamalayika bane bari bahawe ububasha bwo kugirira nabi isi n’inyanja, ati 3«Muririnde kugirira nabi isi, inyanja cyangwa ibiti, mbere y’uko turangiza gushyira ikimenyetso ku gahanga k’abagaragu b’Imana yacu.» 4Nuko numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso: abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bo mu miryango yose y’Abayisraheli. 9Nyuma y’ibyo, mbona imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu atashobora kubarura, baturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu moko yose, no mu ndimi zose. Bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya Ntama, bambaye amakanzu yererana kandi bafashe imikindo mu ntoki, 10bakavuga mu ijwi riranguruye bati «Ubucunguzi ni ubw’Imana yacu yicaye ku ntebe y’ubwami, bukaba n’ubwa Ntama.» 11Nuko abamalayika bose bari bakikije intebe y’ubwami, hamwe na ba Bakambwe na bya Binyabuzima bine, bagwa bubitse uruhanga ku butaka imbere y’intebe y’ubwami, maze basenga Imana, bavuga bati 12«Amen! Ibisingizo, ikuzo, ubuhanga, ishimwe, icyubahiro, imbaraga n’ububasha, ni iby’Imana yacu, uko ibihe bizahora bisimburana iteka! Amen!» 13Umwe mu Bakambwe afata ijambo, maze arambaza ati «Aba bantu bambaye amakanzu yererana, ni bande kandi baturutse he?» 14Ndamusubiza nti «Shobuja, ni wowe wabimenya!» Na we arambwira ati «Aba bavuye mu magorwa akaze, bameshe amakanzu yabo, bayezereza mu maraso ya Ntama. Iryo ni Ijambo ry'Imana Zaburi Zaburi ya 24(23), 1-2, 3-4ab, 5-6. Inyik/ Dore imbaga itabarika y’abagushakashaka. Dore imbaga itabarika y’abagushakashaka. Isi ni iy’Uhoraho, hamwe n’ibiyirimo, yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose. Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja, anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega. Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho, maze agahagarara ahantu he hatagatifu? Ni ufite ibiganza bidacumura, n’umutima usukuye, ntararikire na busa ibintu by’amahomvu. Uwo azabona umugisha w’Uhoraho, n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we. Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka, bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo. Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani Intumwa (1 Yh 3,1-3) Nkoramutima zanjye, 1Nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana, kandi tukaba turi bo koko! Dore impamvu isi idashobora kutumenya: ni uko itamenye Imana. 2Nkoramutima zanjye, ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntibiragaragazwa. Gusa tuzi ko igihe Kristu azigaragariza, tuzaba dusa na We, kuko tuzamureba uko ari mu by’ukuri. 3Umuntu wese kandi umufiteho ayo mizero, arisukura nk’uko na We ari umuziranenge. Iryo ni Ijambo ry'Imana Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 5, 1-12) Muri icyo gihe, 1Yezu abonye icyo kivunge cy’abantu aterera umusozi. Aricara, abigishwa be baramwegera. 2Nuko araterura arigisha ati: 3«Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo. 4Hahirwa abiyoroshya, kuko bazatunga isi ho umurage. 5Hahirwa abababaye, kuko bazahozwa. 6Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, kuko bazahozwa. 7Hahirwa abagira impuhwe, kuko bazazigirirwa. 8Hahirwa abakeye ku mutima, kuko bazabona Imana. 9Hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana b’Imana. 10Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo. 11Murahirwa nibabatuka, bakabatoteza, bakanababeshyera ku buryo bwose, ari jye babahora. 12aNimwishime munezerwe, kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru!» Iyo ni Ivanjili ntagatifu