1.Gukirana nka Yakobo by NZARAMBA Emmanuel
VUZIMPANDA YESU ARAJE
0:00 / 0:00
1.Gukirana nka Yakobo by NZARAMBA Emmanuel
4 491 просмотр · 1 г. назад
VUZIMPANDA YESU ARAJE
10,7 тыс. подписчиков
4 491 просмотр · 1 г. назад
Gukirana nka Yakobo by NZARAMBA Emmanuel
Igihe cy'umubabaro n'agahinda kituri imbere kidusaba kugira kwizera gushobora
kwihanganira intege nke, kuzarira n'inzara-kwizera kutazacogora n'ubwo haza
ibigeragezo biteye ubwoba. Igihe cy'imbabazi cyahawe abantu bose kugira ngo
bitegure icyo gihe cy'akaga. Yakobo yatsinze kubera ko yihanganye kandi agafata
icyemezo kidakuka. Insinzi ye ni igihamya cy'imbaraga y'amasengesho ahoraho.
Abazashikama mu masezerano y'Imana nka Yakobo, kandi bakihangana nka we ,
bazatsinda nk'uko nawe yatsinze. Abadashaka kureka inarijye, ngo bababarire imbere
y'Imana, basenga ubudasiba kandi basaba umugisha babikuye ku mutima, ntawo
bazahabwa. Mbega ngo gukirana n'Imana biramenywa na bake! Ni bake bigeze
kwegurira Imana imitima yabo, bafite ibyifuzo bibatsika kugeza ubwo imbaraga
zibashiramo. Igihe imiraba y'ubwihebe itabonerwa ururimi rwo kuyisobanura isuma
yisuka ku muntu usenga Imana, mbega ukwizera kwa bake gusa ngo kuraba ariko
gukomeza gushikama ku masezerano y'Imana!
Muri iki gihe, abafite kwizera kudashyitse bari mu kaga gakomeye ko gutsindwa
n'ibishuko bya Satani hamwe n'iteka ryo gucecekesha umutimanama. Ndetse n'ubwo
bakwihanganira ikigeragezo bazashengurwa n'umubabaro ukomeye n'agahinda
muri icyo gihe cy'akaga kuko batigeze bimenyereza kwiringira Imana. Amasomo yo
kwizera basuzuguye, bazategekwa kuyiga ku gahato muri icyo gihe cy'umubabaro
batakibishobora
Follow the VUZIMPANDA YESU ARAJE channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VbAZ...
/ 1c6ry6fv8d
/ 19vxab2fuh