Перейти к содержимому

Gahunda Yo Kondora Abana Byihuse mu mininsi 12 AIRPD

AIRPD

0:00 / 0:00

Gahunda Yo Kondora Abana Byihuse mu mininsi 12 AIRPD

156 просмотров · 2 нед. назад
AIRPD
13 подписчиков
156 просмотров · 2 нед. назад
Iminsi 12 y’Zahabu yo Kondora Abana Bafite Imirire Mibi (The Twelve Golden Days for Malnourished Children Rehabilitation) 🌱 Nta Mwana N’umwe Ugomba Gusigara Inyuma U Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kurwanya kugwingira kw’abana, aho igipimo cy’abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye cyavuye kuri 33% mu mwaka wa 2020 kigera kuri 27% mu mwaka wa 2025. Nubwo iri terambere rigaragara, haracyakenewe kongerwa imbaraga kugira ngo igihugu kizagere ku ntego ya NST2 yo kugabanya igwingira rikagera kuri 15% mu mwaka wa 2029, ndetse no ku cyerekezo cya Vision 2050 cyo kugera kuri 5.5%. Mu gushyigikira uru rugendo rw’iterambere ry’imirire myiza y’abana, African Institute of Research for Public Health and Development (AIRPD) iri gushyira mu bikorwa umushinga witwa “Iminsi 12 y’Zahabu yo Kondora Abana Bafite Imirire Mibi” mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, binyuze ku bufatanye na Kairos Health Center na Busanza Health Center. Uyu mushinga ugamije kwita ku bana bafite imirire mibi bari munsi y’imyaka itanu, hibandwa ku minsi y’ingenzi yo kubafasha gusubira ku buzima bwiza binyuze mu: ✅ Gushakisha no kumenya hakiri kare abana bafite imirire mibi. ✅ Kubafasha kongera kugira imikurire myiza no gusubirana ubuzima. ✅ Kwigisha ababyeyi uburyo bwiza bwo kugaburira no kwita ku bana. ✅ Gukurikirana imikurire y’abana no guteza imbere isuku n’isukura. ✅ Kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi no guteza imbere imibereho myiza y’umwana. ✅ Guhuza imbaraga z’abaturage, abajyanama b’ubuzima, ibigo nderabuzima n’abafatanyabikorwa mu gukumira igwingira. Ubushakashatsi bugaragaza ko igwingira ridaterwa gusa n’ibura ry’ibiribwa bifite intungamubiri, ahubwo rihuzwa n’ibibazo by’ubukene, uburezi bw’umubyeyi, ubuzima bw’umubyeyi, umutekano w’ibiribwa, isuku n’isukura, ndetse n’indwara z’abana. Byongeye kandi, 75% by’ubusumbane mu kugwingira bifitanye isano n’imibereho n’imiterere y’imiryango, bityo hakenewe ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo ikibazo gikemuke burundu. Uyu mushinga ushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka ejo hazaza heza h’abana bose, aho buri mwana ahabwa amahirwe yo gukura neza, kwiga neza no kugera ku bushobozi bwe bwose. Twese hamwe dushobora kurandura imirire mibi no kugabanya igwingira. Nta mwana n’umwe ugomba gusigara inyuma. Web: www.airpd.org email: info@airpd.org #NCDA, #RPHA, #WHO #RBC #moh #KICUKIRO #KANOMBE #AIRPD #NtaMwanaUsigaraInyuma #KurwanyaIgwingira #ImirireMyiza #UbuzimaBwAbana #Kanombe #Kicukiro #KairosHealthCenter #BusanzaHealthCenter #NST2 #Vision2050 #KurwanyaImirireMibi #Rwanda #UbuzimaRusange #ChildNutrition #EndStunting #HealthyChildren #CommunityDevelopment