MAMA WA VESTINE yaburiye IDRISSA ko UMWANA atari uwe😭 VESTINE amaze kubikuza Million 20 muri Canada
RWANDA TRENDS
0:00 / 0:00
MAMA WA VESTINE yaburiye IDRISSA ko UMWANA atari uwe😭 VESTINE amaze kubikuza Million 20 muri Canada
9 592 просмотра · 19 часов назад
RWANDA TRENDS
508 тыс. подписчиков
9 592 просмотра · 19 часов назад
#vestineanddorcas #vestine #ubukwebwavestine #vestineanddorcas
Vestine na idrissa
Ubwo yitabaga urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro agiye kuburana ku busabe bwe bwo gupimisha DNA n’umwana wa Ishimwe Vestine, Idrissa Ouedraogo wari waje ashaka kwihisha itangazamakuru yatuganirije bimwe mu iby’ibanze umuntu yamenya ku bibazo bye na Vestine ndetse n’igihombo amaze kugirira mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu, Idrissa yavuze ko atigeze asinya impapuro zo kwemerera Vestine kuguma muri Canada ahubwo bamubeshye ko arwaye atabasha kurira indege hanyuma asinya impapuro zimwemerera kuguma muri Canada by’igihe gito.
Izo mpapuro yazisinye mu gicuku nyuma y’uko Vestine yari amaze kumuhamagara amubwira ko byihutirwa, bituma atabanza kubaza amakuru neza ari bwo nyuma yaje kubwirwa n’uwari watumiye ba Vestine ko imikoranire bayisheshe kandi ko Vestine atarwaye.
Uretse kandi kuba yarasigaye muri Canada, ku itariki 03/11/2025, Idrissa yandikiye Irene amusaba ko yamusubiza Vestine nk’uko bari babyumvikanye ariko Irene ntabwo yigeze amusubiza ndetse kuva nyuma y’ubukwe ntacyo Irene ashaka kumuvugisha.
Nk’uko yabitweretse, aho ari mu gihugu cya Canada Vestine yakomeje gukoresha amafaranga ya Idrissa Ouedraogo aho kuri ubu mu gihe amazeyo, miliyoni zirenga 20 Frw zimaze kubikuzwa na Vestine kandi ari no mu nzira zo kwaka gatanya.
Avuga ko impamvu yo gusaba ko hapimwa DNA ari uko yakomeje gusaba ko byibuze yabona n’ifoto y’umwana ariko barayimwimye ndetse ngo nyirabukwe [Mama wa Vestine] yigeze kuvuga ngo: “Ubundi se abwirwa n’iki ko umwana ari uwe, ko umwana amenywa na nyina?”.
Idrissa Ouedraogo yabwiye kandi umunyamakuru wa ko ajya ategwa abakobwa baza bakarara bakomanga ku rugi iwe mu rugo hanyuma yakingura bagahita batangira kwiyambura ubusa bamwita utuzina tw’abantu bakunda ndetse bagafata n’amafoto.
Uretse n’ibyo, avuga ko ubukwe bwa Irene atabutashye kuko yatumiwe ahubwo hari umuntu ukomeye waje mu rugo amubwira ko bagomba gutaha ubukwe bwa Irene Murindahabi hanyuma nawe aragenda nk’uko yari abitegetswe.
Mu mvugo ye yuje agahinda n’ikiniga, yavuze ko hari ishoramari yashakaga gukorera mu Rwanda aho yari kuba afitemo 50%, andi 50% ari bagenzi be bayafite ariko byakomwe mu nkokora n’izi nkuru za Divorce cyane ko abo bari gufatanya 'business' baje mu Rwanda bakahamara iminsi 4 yose bakongera bakagenda ntacyo bagezeho.
Idrissa yashimangiye ko ari umukirisitu wavukiye mu rusengero arukuriramo bityo akaba atifuza ko yanyura mu nzira za gatanya ariko n’aba ari yo mahitamo ya nyuma ashoboka kugira ngo ibintu bigende neza yavuze ko azabikora.