Перейти к содержимому

UKIRA IZI NDWARA 8 IYO UTANGIYE KURYA INYANYA BURI MUNSI | DORE UKO WAZIRYA NGO UKIRE

Baza MUGANGA

0:00 / 0:00

UKIRA IZI NDWARA 8 IYO UTANGIYE KURYA INYANYA BURI MUNSI | DORE UKO WAZIRYA NGO UKIRE

9 743 просмотра · 1 год назад
Baza MUGANGA
245 тыс. подписчиков
9 743 просмотра · 1 год назад
UKIRA IZI NDWARA 8 IYO UTANGIYE KURYA INYANYA BURI MUNSI | DORE UKO WAZIRYA NGO UKIRE Inyanya (tomato) ni imbuto ifite intungamubiri nyinshi cyane, harimo lycopene, #vitamine C, A, K, n'ibindi birinda indwara. Dore indwara 8 zishobora kugabanuka cyangwa gukira burundu iyo uriye inyanya buri munsi, n’uko wazirya kugira ngo zigire #akamaro: INDWARA 8 UKIRA URIYE INYANYA BURI MUNSI 1. #Umuvuduko ukabije w’amaraso (Hypertension) – Lycopene igabanya #cholesterol mbi (LDL) ikarinda imitsi gufunga. – Ibirimo potassium bifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso. 2. #Kanseri cyane cyane iy’udusabo, ibere, urwagashya – Lycopene ni antioxidant ikomeye irwanya uturemangingo twangirika bigatera #kanseri. 3. #Indwara z’umutima – #Inyanya zifasha kugabanya plaque mu mitsi y’amaraso no kurinda ibibazo by’umutima. 4. Kubura #ubushake bwo gukora #imibonano mpuzabitsina (Libido) – Inyanya zongera testosterone mu bagabo kandi zigatuma amaraso atembera neza mu myanya ndangagitsina. 5. Guhorana umunaniro no gucika intege #Vitamine C na karotine bifasha kongera imbaraga no kongerera umubiri ubudahangarwa. 6. #Ibibazo byo guhumeka nka Asthme na Allergie – Anti-inflammatory ziri mu nyanya zigabanya ububabare no kubyimba kw’imiyoboro y’ubuhumekero. 7. #Indwara z’uruhu: uduheri, uruhu rusaza vuba, n’ibiheri Inyanya zisukura uruhu imbere, zikanagabanya ibinure mu ruhu. 8. Kuribwa mu ngingo n’amaraso adakora neza (rhumatismes, anémie) – Iron, magnesium na vitamine K bifasha imikaya n’ingingo gukora neza. UKO WAZIRYA NGO ZIGIRE AKAMARO Kurya inyanya mbisi: Ziribwa mu salade buri munsi (inyanya 1–2). Gusya ukanywa umutobe wazo: Ibyiza ni uko wakwongeramo karoti cyangwa indimu. Kuzitetesha ku muriro muke: Ibi bituma lycopene irushaho kuba nyinshi (ariko ntuzarenze iminota 10). Gukoresha mu biryo: Wazongeramo ku isupu, sauce n’ibindi. INAMA: Irinde kuzirya ubukonje cyane (nk'izikiva mu frigo) ku bafite #igifu kiribwa n’ubukonje. Ku bantu bafite allergy kuri acide, barasabwa kuzirya gahoro gahoro cyangwa bakajya babanza kuzikaranga gake.