Tuzabyina neza birenze ibi | Chorale de Kigali (Cover by Hills voice
Aime Love Story и Ganza Lyrics
0:00 / 0:00
Tuzabyina neza birenze ibi | Chorale de Kigali (Cover by Hills voice
2 514 просмотров · 7 дн. назад
Aime Love Story и Ganza Lyrics
2 514 просмотров · 7 дн. назад
🎵 Tuzabyina neza birenze ibi – cover of Chorale de Kigali's hymn to Mary, sung by Hills voice.
Tuzabyina neza birenze ibi, tuzikaraga bibereye abeza, nidusanga Mariya mu ijuru kwa Jambo. Tuzabyina dushimira Imana, Tuzatamba cyane dutambutse, turirimbe mu ngeri zose.
1. Mubyeyi wanogeye Imana, twigishe kuyisenga, ejo abayobe bataduseka, tukazakorwa n’ikimwaro.
2. Kugira ngo duhure n’Imana wabaye irembo rya Jambo, natwe igihe tuzasanga Imana, uzatubere inzira nziza.
3. Mariya izi nteko z’abasenga ni izawe ni iza Jambo, girira uwaziguhaye uzigishe kunyura Imana.
4. Kera Mariya, isi itararemwa, Imana yari izi ko uzaturamira, ko uzatubera umubyeyi w’abahabye Eva yataye.
5. Abahanuzi bakuvuze ibigwi, intumwa zirakwamamaza, aba none turakuririmba, ab’ijuru baguhe impundu.
Original song by Chorale de Kigali (Paroisse Saint-Michel, Kigali). All rights belong to the original choir and composer. This cover is made with love and respect. #christianmusic #dramaseries #emotionalstory #golgothachoir #gospellyrics #hearttouchingstory #ChoraleDeKigali #BikiraMariya #IndirimboZaKiliziya #KinyarwandaHymn #Rwanda