IRAMVURIRE INGABO Y'UBUZIMA (URUKINGO) Lyrics -Orchestre Impala
KINYARWANDA LYRICS
0:00 / 0:00
IRAMVURIRE INGABO Y'UBUZIMA (URUKINGO) Lyrics -Orchestre Impala
45 382 просмотра · 5 лет назад
KINYARWANDA LYRICS
56,1 тыс. подписчиков
45 382 просмотра · 5 лет назад
IRAMVURIRE INGABO Y’UBUZIMA (URUKINGO)
Orchestre Impala
Bakobwa bakowe, babyeyi babyaye
Ntimukabure ibibondo,muragaheke I Rwanda
Murajye ariko muhora maso
Kuko indwara ziri hanze aha zihora zirekereje
Zihekeje imyambi n’amacumu byo kubahekura
Nyabuna mubyeyi shaka ingabo
Ino y’umutamenwa uyikingire uwana wawe
Niba Atari ibyo uravuga ati ayiweee!
Indwara niziza zizijyanire ayibambe weee!
Urukingo rurinda indwara zica abana aah
Cyangwa zikabamugaza aaah
Iyo umwana ahawe inkingo za ngombwa,
Kandi mu gihe gitegetswe bihashya indwara ayi we
Nonese nyakubyarira gutuma
Ko urukingo rutangirwa ubuntu
Akamaro karwo kakaba kazwi
None wavutsa umwana urwo rukingo
Biturutse ku mwete muke wawe?
Abategetsi mu nama za segiteri,
Abanyamadini muri za paruwasi
No mu matorero,Bafatanyije n’ abaganga,
Biyemeje kujya batugezaho gahunda y’ikingira
N’ababyeyi batuye kure ya za Centre de santé
Ntibagire impungenge bazabagoboka
Bazabagobokaaa!
Mubyeyi utwite ihutire kwikingiza
Bizakurinda wowe n’uwo ubyaye
Ubwandu mwagirira ku kiriri
Mukingize akimara kuvuka
Kuko indwara nyinshi zica impinja
Kuko indwara nyinshi zica impinja
Iramvurire ingabo y’ubuzima
uyikingize umwana
Igituntu,imbasa n’akaniga utaretse n’iseru
Kokorishi ndetse na Tetanosi
Mukingize arangize inkingo
nkuko byateganyijwe (x2)
#karahanyuze #Impala #bamenya #afrimax #subscribe #umuco #agasaro #kinyarwanda #rwanda