Kwihana UBWIBONE
Salt and Light International Ministries
0:00 / 0:00
Kwihana UBWIBONE
3 просмотра · 3 дня назад
Salt and Light International Ministries
122 подписчика
3 просмотра · 3 дня назад
“maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.”
2 Ngoma 7:14 BYSB
“Uyu mugani yawuciriye abiyiringiye ubwabo ko bakiranuka, bagahinyura abandi bose. Ati “Abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi, ari umukoresha w'ikoro. “Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati ‘Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk'abandi b'abanyazi n'abakiranirwa n'abasambanyi, cyangwa ndetse n'uyu mukoresha w'ikoro. Mu minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose.’ “Naho uwo mukoresha w'ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kūbura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’ Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi, kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.””
Luka 18:9-14 BYSB
“Kwibona kubanziriza kurimbuka, Kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa.”
Imigani 16:18 BYSB
““Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w'umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka! Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y'ubwami isumbe inyenyeri z'Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w'iteraniro mu ruhande rw'impera y'ikasikazi, nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk'Isumbabyose.’ Ariko uzamanuka ikuzimu ugere ku ndiba ya rwa rwobo.”
Yesaya 14:12-15 BYSB
“Umwami atararangiza ayo magambo haza ijwi rivuye mu ijuru riti “Yewe Mwami Nebukadinezari, ni wowe ubwirwa. Ubwami bwawe ubukuwemo, bazakwirukana bagukure mu bantu, ubane n'inyamaswa zo mu ishyamba kugeza aho uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw'abantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishaka.” Nuko uwo mwanya iryo jambo risohora kuri Nebukadinezari yirukanwa mu bantu, akajya arisha nk'inka, umubiri we utondwaho n'ikime kiva mu ijuru kugeza aho umusatsi we wabereye urushoke nk'amoya y'ikizu, inzara ze zihinduka nk'iz'ibisiga. Hanyuma y'iyo minsi jyewe Nebukadinezari nuburira amaso yanjye mu ijuru, ngarura akenge mperako nshima Isumbabyose, ndayambaza nubaha Ihoraho iteka ryose, kuko ubwami bwayo ari bwo bwami butazashira, kandi ingoma yayo izahoraho uko ibihe bihaye ibindi. Ariko abo mu isi yose ni nk'ubusa imbere yayo, ikora uko ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu bantu bo mu isi, kandi nta wubasha kuyikoma mu nkokora cyangwa kuyibaza ati “Uragira ibiki?” Icyo gihe nsubizwamo ubwenge, ubwiza burabagirana nahoranye bungarukamo, butuma ubwami bwanjye bugira icyubahiro. Maze abajyanama banjye n'abatware banjye baza kunshaka, mperako nkomezwa mu bwami bwanjye ndetse nongerwa icyubahiro cyinshi. None jyewe Nebukadinezari ndashimisha Umwami wo mu ijuru, ndamusingiza, ndamwubaha kuko imirimo ye yose ari iy'ukuri kandi inzira ze ari izigororotse, ariko abibone abasha kubacisha bugufi.”
Daniyeli 4:28-34 BYSB
“Ariko agize imbaraga ariyogeza mu mutima we, bituma akora ibyo gukiranirwa acumura ku Uwiteka Imana ye, kuko yinjiye mu rusengero rw'Uwiteka akosereza imibavu ku cyotero cy'imibavu.”
2 Ngoma 26:16 BYSB
“Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k'Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n'Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k'umugaragu w'imbata, agira ishusho y'umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y'umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.”
Abafilipi 2:5-8 BYSB