Перейти к содержимому

ABANDI BOSE BARAYOBYE? | Ese inzira imwe rukumbi ijya ku Mana ni Yesu?

URUHIMBI PODCAST

0:00 / 0:00

ABANDI BOSE BARAYOBYE? | Ese inzira imwe rukumbi ijya ku Mana ni Yesu?

523 просмотра · 4 недели назад
URUHIMBI PODCAST
2,78 тыс. подписчиков
523 просмотра · 4 недели назад
Ese koko hari inzira imwe rukumbi igana ku Mana? Niba ari uko bimeze, abemera andi madini bo bizabagendekera bite? Kandi niba Imana ishobora byose, kuki Satani akiriho? Muri iki kiganiro cya URUHIMBI PODCAST, turi kumwe na Divine na Laury mu kiganiro cyimbitse ku Mana, Yesu Kristo, Bibiliya, ukwemera n’amadini. Laury na Divine basobanura ukwemera kwabo kwa gikristu, bagaruka ku mateka ya Adamu na Eva, kuri Yesu nk'Umwana w'Imana no ku nyigisho ivuga ko umuntu atagera ku Mana atanyuze kuri Yesu. Ariko ikiganiro kigenda gihinduka impaka zikomeye. Ese umuntu yavuga ate ko idini rimwe ari ryo ry'ukuri, mu gihe ku isi hari Abakristu, Abayisilamu, Abayahudi, Abahindu n'abandi bantu bafite ukwemera gutandukanye? Ese bose basenga Imana imwe mu buryo butandukanye, cyangwa hari abari mu kuri n'abandi bayobye? Turibaza kandi ibibazo bikomeye abantu benshi bibaza ariko rimwe na rimwe bagatinya kuvuga: Niba Imana ari urukundo kandi ishobora byose, kuki yemeye ko Satani aguma kubaho? Kuki yamuretse akaza kugerageza abantu? Kuki Imana itahisemo kurimbura Satani burundu? Muri iki kiganiro, Laury asubiza ibyo bibazo ashingiye kuri Bibiliya no ku myemerere ye ya gikristu. Divine na we atanga uko abyumva, naho Moussa akomeza kubaza no gushidikanya ku bisobanuro bitangwa. Iki kiganiro ntabwo kigamije kubwira umuntu icyo agomba kwemera. Ni URUHIMBI: ahantu dutanga umwanya ku bitekerezo bitandukanye, tukabaza ibibazo, tukumva ibisubizo kandi buri wese akagira uburenganzira bwo kugira icyo abitekerezaho. None wowe ubibona ute? Ese hari idini rimwe ryonyine ry'ukuri? Ese umuntu ashobora kugera ku Mana atanyuze kuri Yesu? Ese amadini atandukanye ashobora kuba asenga Imana imwe? Kandi… niba wari ufite ubushobozi bw'Imana, wari kureka Satani akabaho? Andika igitekerezo cyawe muri comments, ariko twubahe ukwemera n'ibitekerezo bya buri muntu. SUBSCRIBE kuri URUHIMBI PODCAST, ukore LIKE kandi usangize iki kiganiro umuntu ushobora kugishimishwa na cyo. Hashtags #UruhimbiPodcast #Divine #Laury #Imana #Yesu #Bibiliya #Ubukristu #Iyobokamana #Religion #Christianity #Rwanda #RwandanDiaspora