Urabaruta by SEBANANI Andre | KARAHANYUZE
Urukari Group
0:00 / 0:00
Urabaruta by SEBANANI Andre | KARAHANYUZE
598 283 просмотра · 4 года назад
Urukari Group
53,2 тыс. подписчиков
598 283 просмотра · 4 года назад
Urabaruta Lyrics
Cyo ngwino mwana nkunda
Cyo ngwino nkuganirire
Nkwibwirire ukuntu ubarusha
Nibashaka bababare
Njya mpora mbona bikaraga
Bagira ngo ahari ndabarora
Kandi ubu naratsiratije
Uwo ndeba ni wowe gusa
Urabaruta
Ubarusha inzobe inyoye
Ubarusha inseko iseretse
Urabaruta
Mwana nkunda nibakureke
Cyo ngwino mwana nkunda
Cyo ngwino nkuganirire
Nkwibwirire ukuntu ubarusha
Nibashaka bababare
Abiha ibyo kukujinyora
Bibeshya ko nzabatonesha
Nibitonde ubu barakererewe
Uwo ndeba ni wowe gusa
Urabaruta
Ubarusha njyewe ukuririmba
Ubwiza bwawe nkaburata
Urabaruta
Mwana nkunda nibakureke
Rara rarararaaaah
Iyizire muziranenge
Enda ngwino uziricyaha
Bura icyago nange mbure ikindi
Abababara bababare
Iyizire muziranenge
Enda ngwino uziricyaha
Bura icyago nange mbure ikindi
Abababara bababare
Urabaruta
Wowe ushinjagirana isheja
Ibyabo byose ni amashyengo
Cyo damarara
Mwana nkunda nibakureke
Urabaruta
Urabaruta by SEBANANI Andre