KUKI MWAHISEMO INTAMBARA? Maj Gen Paul KAGAME imbere y’umunyamakuru, 1993
Intsinzi TV
0:00 / 0:00
KUKI MWAHISEMO INTAMBARA? Maj Gen Paul KAGAME imbere y’umunyamakuru, 1993
18 672 просмотра · 2 дня назад
Intsinzi TV
662 тыс. подписчиков
18 672 просмотра · 2 дня назад
Mu gihe kingana n’imyaka 30 cyangwa irenga, bamwe muri twe bari impunzi, Nta muntu n’umwe wera cyangwa wirabura aho yava ari hose wigeze atera intambwe uko yaba ingana kose, yaba ari imbere mu Rwanda mu bantu baari bari mu Butegetsi icyo gihe, Yaba ari no hirya no hino ku Isi mu miryango mpuzamahanga, wigeze byibuze agerageza gukemura by’ukuri ikibazo u Rwanda rwari rufite icyo gihe.
Ikibazo cy’ingutu cyo gutegekesha igitugu imbere mu Rwanda, Ikibazo cy’ingutu cy’ibihumbi n’ibihumbi by’abanyarwanda bagizwe impunzi bishingiye ku bwoko bwabo, bakaba bari barahungiye mu bihugu byinshi, uretse umuhate w’abanyarwanda basanzwe babaga muri Diaspora n’abandi bake babaga imbere mu Rwanda bageragezaga gukora ubuvugizi kuri iki kibazo.
Ariko kubera akarengane no gupyinagazwa byakozwe na Repubulika 2 zakurikiranye iya mbere yayobowe na Perezida KAYIBANDA indi ikayoborwa na Perezida Habyarimana, byatumye bose nta numwe wigeze akemura by’ukuri iki kibazo k’ingutu u Rwanda rwari rufite.
Imbere mu Rwanda hari imitegekere y’igitugu. Hanze y’u Rwanda abanyarwanda ni impunzi.
Guhitambo intambara nk’uburyo bwo gukemura by’ukuri ibi bibazo, ni yo yari amahitamo meza kuri twe. Erega ntabwo wakima abantu uburenganzirwabwo igihe kirekire. Keretse niba abantu nta mutimanama bagiraga. Rero, hari aho bigera, abantu bagahaguruka bakabaza uburenganzira bwabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Erega iyo ibi bibazo bikemuka mu nzira y’amahoro, ndibaza ko buri wese ari cyo yifuzaga.
Maj Gen Paul KAGAME, 1993 ubwo yasubizaga umunyamakuru w’umunyamahanga wari amubajije ati: Kuki mwahisemo intambara nk’uburyo bwo gukemura ibibazo by’u Rwanda.
Ni kenshi Maj Gen Paul KAGAME yagiye abazwa iki kibazo cy’impamvu FPR Inkotanyi yahise gukoresha Intambara nk’uburyo bwo kubona ibisubizo by’ibibazo u Rwanda rwari rufite icyo gihe. Maj Gen Paul KAGAME wayoboye uru Rugamba rwo kubohora u Rwanda yasubizaga abo banyamakuru bazaga mu birindiro bye kubimubazaho ko intambara yari uburyo bwa nyuma bari bafite. Ko Izindi nzira zitarimo imbunda zari zarananiranye. Ati ariko ubwo twiyemezaga gufata imbunda twazifashe tuzifashe mpaka tubonye igisubizo:
“Umunsi twegura Intwaro, tukaza kurwana, Twari dukomeje. Nta mikino yari irimo twari twamaramaje ngo dukemure ibibazo. Kandi byagombaga gukemuka haba ku ngufu cyangwa mu bwumvikane. Ibyo ntabwo twabishidikanyagaho. Uko bisa kose ikibazo cyagoma gukemuka. Gusa kuri twe, uburyo bwo gukemura iki kibazo, Iteka twifuzaga ko bica mu bwumvikane”.