DORE WA MURAGE WA KRISTU UTITIZA SHITANI N'ABAGARAGU BAYO
ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro
0:00 / 0:00
DORE WA MURAGE WA KRISTU UTITIZA SHITANI N'ABAGARAGU BAYO
3 729 просмотров · 3 г. назад
ALPHA na OMEGA de l'A. Apollinaire Ntamabyaliro
16,9 тыс. подписчиков
3 729 просмотров · 3 г. назад
Amasomo yo ku cyumweru cy’Isakramentu ritagatifu
Isomo rya mbere.
Isomo ryo mu Gitabo cy’Ivugururamategeko (Ivug 8,2-3.14b-16a)
Muri icyo gihe, Musa abwira Abayisraheli ati: Uzajye wibuka urugendo rurerure Uhoraho Imana yawe yagukoresheje mu butayu mu myaka mirongo ine yose, kugira ngo agucishe bugufi, bityo akugerageze, amenye ikiri mu mutima wawe kandi amenye niba uzakurikiza amategeko ye cyangwa niba utazayakurikiza. Yagucishije bugufi, atuma wicwa n’inzara, maze akugaburira manu wari utazi, n’abasokuruza bawe batigeze bamenya: ibyo ari ukugira ngo akumenyeshe ko umuntu adatungwa n’umugati gusa, ko ahubwo atungwa n’ijambo ryose riturutse mu kanwa k’Uhoraho. uramenye ntuzirate ngo wibagirwe Uhoraho Imana yawe. Ni we wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara ; ni we wakunyujije muri bwa butayu bunini kandi buteye ubwoba, butuwe n’inzoka zifite ubumara butwika, na za manyenga, bukaba igihugu kigwengeye kitagira amazi; ni we wagukuriye amazi mu rutare rukomeye. Muri ubwo butayu, ni we wakugaburiye manu, abasokuruza bawe batigeze bamenya.
Isomo rya kabiri.
Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyakorinti (1Kor 10,16-17)
Mbese inkongoro y’umugisha tunyweraho dushimira Imana, si ugusangira amaraso ya Kristu? N’umugati tumanyurira hamwe, si ugusangira Umubiri wa Kristu? Kubera uwo mugati umwe, n’ubwo twebwe turi benshi, tugize umubiri umwe, kuko twese nyine duhujwe n’umugati umwe.
Isomo ry’Ivanjili (Yohani 6, 51-58)
Muri icyo gihe Yezu ambwira imbaga y’Abayahudi ati : « Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga, ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo ». Ni bwo Abayahudi batangiye kujya impaka ubwabo, bati «Ashobora ate kuduha umubiri we ngo uribwe? » Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe. Naho urya umubiri wanjye, akanywa n’amaraso yanjye, agira ubugingo bw’iteka, kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka. Kuko umubiri wanjye ari ikiribwa koko, n’amaraso yanjye akaba ikinyobwa koko. Urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye, angumamo nanjye nkamugumamo. Mbese nk’uko Data wantumye ariho, nanjye nkabaho ku bwa Data, bityo undya, na we azabaho ku bwanjye. Nguyu umugati wamanutse mu ijuru: si nk’uwo ba sogokuruza banyu bariye bakarenga bagapfa; urya uyu mugati azabaho iteka ryose.