Перейти к содержимому

DUHUMURIZANYE: MUSABYIMANA Monica part 1-Nyamirembe SDA by Valens UWIMANA on 4th and 9th Feb. 2025

RADIO IJWI RY'IBYIRINGIRO

0:00 / 0:00

DUHUMURIZANYE: MUSABYIMANA Monica part 1-Nyamirembe SDA by Valens UWIMANA on 4th and 9th Feb. 2025

3 572 просмотра · 1 г. назад
RADIO IJWI RY'IBYIRINGIRO
46 тыс. подписчиков
3 572 просмотра · 1 г. назад
Afite imyaka imyaka 56 y’ubukuru. Arashimira Imana kugira neza kwayo n’uburinzi bwayo. Ntiyigeze ashaka umugabo cyangwa ngo abyare umwana nk’uko abyivugira. Avuga ko kuva ku myaka 15 yatangiye kurwara uburwayi bwamugejeje kure cyane kugeza uyu munsi ariko akanavuga ko ubwo burwayi ari bwo bwabaye intandaro yo guha agaciro ibyo komatana n’Imana, ibintu atari yarahaye agaciro mu buto bwe. Mu ndwara nyinshi yarwaye, harimo iyatumye amara igihe kirekire atumvikana na se bapfa ko atemera kubandwa kuko bari ise hari abari baramubeshye ko umwana we azakira uburwayi bitaga ikirato ari uko bamukoreye uwo umuhango wo kubandwa. Yanambye ku Mana yanga kubandwa kandi ku iherezo nyuma y’imyaka irenga itatu abona umuganga umuvura. Uyu yitwa Musabyimana Monica. Atuye i Gitwe mu karere ka Ruhango, akaba asengera mu Itorero ry’Abadiventisiti rya Nyamirembe, mu Ntara y’Ivugabutumwa ya Nyamirembe, muri Filidi yo Hagati mu Rwanda. Muri uyu mugabane wa mbere w’ubuhamya bwe yagiranye na Valens Uwimana aragaruka kuri ubwo burwayi bw’ikirato n’ikirimi nuko yazikize nyuma yo kwivuriza ku baganga benshi bamwe bakamwinuba. Ni mu kiganiro Duhumurizanye kuri Radio Ijwi ry’Ibyiringiro.