Перейти к содержимому

Intama z'Imana (+lyrics) - Sipiriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe - Rwanda

Murage Mwiza

0:00 / 0:00

Intama z'Imana (+lyrics) - Sipiriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe - Rwanda

5 366 просмотров · 5 мес. назад
Murage Mwiza
257 тыс. подписчиков
5 366 просмотров · 5 мес. назад
Twese intama z'Imana tukugannye dutakamba, turagutabaza Roho Mutagatifu, Wowe Umwami Yezu yasezeranije abe, duhe ingabire zawe. Imitima yacu Imana yarayitoye ngo ibe ingoro nziza zizira amakemwa; Ku ntege zacu dukunda kunanirwa kuyitakamo ibyizihiye Umuremyi, Ngwino uyigire myiza ihore ibengerana. Ngwino utahe imitima yacu. Twese intama z'Imana tukugannye dutakamba, Turagutabaza Roho Mutagatifu, Wowe Umwami Yezu yasezeranije abe, duhe ingabire zawe. Uku utureba ubu intera ni nto, izi ntege tugendana ni iz'intebyi; Umwanzi iyo ateye dukunda kugwa, kamere iyi yatuganza tugahemuka, Ngwino utuvunye imbaraga twese imbata zawe. Ngwino utahe imitima yacu. Twese intama z'Imana tukugannye dutakamba, Turagutabaza Roho Mutagatifu, Wowe Umwami Yezu yasezeranije abe, duhe ingabire zawe. Ubu bwenge bwacu bukunda kugimba, bugira aho buzimbwa maze ntibumenye. Nyamara intumwa nziza ikwiye kuzimbuka, yavuga iby'Imana ikaba urumuli. Ngwino se uduhumure twizihire ijuru. Ngwino utahe imitima yacu. Twese intama z'Imana tukugannye dutakamba, Turagutabaza Roho Mutagatifu, Wowe Umwami Yezu yasezeranije abe, duhe ingabire zawe. Dukunda cyane guhorana ubukaka ngo twitwe ikirenga mu baturora. Nyamara umwana wa Nyagasani ahora acisha makeya, akagira impuhwe. Ngwino se uduhe ingabire yo kwiyoroshya. Ngwino utahe imitima yacu. Twese intama z'Imana tukugannye dutakamba, Turagutabaza Roho Mutagatifu, Wowe Umwami Yezu yasezeranije abe, duhe ingabire zawe. Imana yaturemye yaturaze gukunda abana bayo bose ntawe usigaye. Twese abo ku isi turakeneranye, twaterana inkunga byanyura Rurema. Ngwino uduhe gukunda muli Nyagasani. Ngwino utahe imitima yacu. Twese intama z'Imana tukugannye dutakamba, Turagutabaza Roho Mutagatifu, Wowe Umwami Yezu yasezeranije abe, duhe ingabire zawe. (Intama z'Imana ~ Cyprien Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, Rwanda)