Umuntu ni nk'undi (+lyrics) - Sipiriyani Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe - Rwanda
Murage Mwiza
0:00 / 0:00
Umuntu ni nk'undi (+lyrics) - Sipiriyani Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe - Rwanda
8 417 просмотров · 2 мес. назад
Murage Mwiza
257 тыс. подписчиков
8 417 просмотров · 2 мес. назад
Mu murage w'intore • Umurage w'intore (+lyrics) - Sipiriyani Ru... Nyakuvugwa mu bisekuru byose, Rwizihirwahakomeye • Rwizihirwahakomeye (+lyrics) - Sipiriyani ... yajyanye icyifuzo ko niba avuye mu ngamba twamwibuka by'umwihaliko uko umwaka utashye buli wa 15 Kanama; umunsi wa 'Asomusiyo'. Nta kumwibuka kurenze kongera kwiyibutsa no kwibukiranya impanuro yadusigiye; ko nta kiremwamuntu gisumba ikindi.
Lyrics:
---------
Ikiremwamuntu nicyubahwe, mukirinde akarengane
Uronda ubwoko cyangwa akarere, burya aba ashaka kugucura.
Abantu bose uko baremwe barareshya imbere ya Nyirigira;
Ali abagufi, ali abarebare cyangwa abanyuranyije ibara
Burya nta kiremwamuntu gisumba ikindi.
Umuntu ni nk’undi mba mbaroga!
Nta gatsiko kagenewe kuba inyuma.
Hariho abahimba amayeri
Bavuga ko abantu ali kimwe, mu bikorwa bakikubira
Afurika y’Epfo uhoshe ibyo.
Ikiremwamuntu nicyubahwe
Mukirinde akarengane
Uronda ubwoko cyangwa akarere
Burya aba ashaka kugucura
Abantu bose uko baremwe barareshya imbere ya Nyirigira;
Ali abagufi, ali abarebare cyangwa abanyuranyije ibara
Burya nta kiremwamuntu gisumba ikindi.
Umuntu ni nk’undi mba mbaroga!
Nta gatsiko kagenewe kuba inyuma
Hariho abavunika bikabije
Abandi boga mu maraha
Uw’uruhare runini akabona bike
Afurika y’Epfo uhoshe ibyo.
Ikiremwamuntu nicyubahwe
Mukirinde akarengane
Uronda ubwoko cyangwa akarere
Burya aba ashaka kugucura
Abantu bose uko baremwe barareshya imbere ya Nyirigira;
Ali abagufi, ali abarebare cyangwa abanyuranyije ibara
Burya nta kiremwamuntu gisumba ikindi.
Umuntu ni nk’undi mba mbaroga!
Nta gatsiko kagenewe kuba inyuma.
Haba n’amategeko y’imbaga
Bamwe bakayumva ntibakose
Abandi bakajya bayacaho,
Afurika y’Epfo uhoshe ibyo.
Ikiremwamuntu nicyubahwe
Mukirinde akarengane
Uronda ubwoko cyangwa akarere
Burya aba ashaka kugucura
Abantu bose uko baremwe barareshya imbere ya Nyirigira;
Ali abagufi, ali abarebare cyangwa abanyuranyije ibara
Burya nta kiremwamuntu gisumba ikindi.
Umuntu ni nk’undi mba mbaroga!
Nta gatsiko kagenewe kuba inyuma.
Hariho n’abanyamaboko
Bakandamiza ab’intege nke
Ngo babakamishe bacecetse
Afurika y’Epfo uhoshe ibyo.
Ikiremwamuntu nicyubahwe
Mukirinde akarengane
Uronda ubwoko cyangwa akarere
Burya aba ashaka kugucura
Abantu bose uko baremwe barareshya imbere ya Nyirigira;
Ali abagufi, ali abarebare cyangwa abanyuranyije ibara
Burya nta kiremwamuntu gisumba ikindi.
Umuntu ni nk’undi mba mbaroga!
Nta gatsiko kagenewe kuba inyuma.
Hariho abahimba iby’inyungu
Ngo imbaga nyamwinshi ibikore
Kandi bitazayungura
Afurika y’Epfo uhoshe ibyo.
Ikiremwamuntu nicyubahwe
Mukirinde akarengane
Uronda ubwoko cyangwa akarere
Burya aba ashaka kugucura
Abantu bose uko baremwe barareshya imbere ya Nyirigira;
Ali abagufi, ali abarebare cyangwa abanyuranyije ibara
Burya nta kiremwamuntu gisumba ikindi.
Umuntu ni nk’undi mba mbaroga!
Nta gatsiko kagenewe kuba inyuma.
Hariho abaronda uwabo muco
Ngo abandi bose batore uwo
Nk’aho uwabo udakwiriye.
Afurika y’Epfo uhoshe ibyo.
Ikiremwamuntu nicyubahwe,
Mukirinde akarengane
Uronda ubwoko cyangwa akarere,
Burya aba ashaka kugucura
Abantu bose uko baremwe barareshya imbere ya Nyirigira
Ali abagufi, ali abarebare cyangwa abanyuranyije ibara
Burya nta kiremwamuntu gisumba ikindi.
"Umuntu ni nk'undi" ~ Cyprien Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, Rwanda.