Перейти к содержимому

SONG: AMAGAMBO YAWE MWAMI (ENG, FRECH Lyrics) 🎹🎸

Maxime Family

0:00 / 0:00

SONG: AMAGAMBO YAWE MWAMI (ENG, FRECH Lyrics) 🎹🎸

5 541 просмотр · 5 мес. назад
Maxime Family
1,25 тыс. подписчиков
5 541 просмотр · 5 мес. назад
LYRICS: 122 1 Amagambo yawe Mwami Afite imbaraga nyinshi Imbaraga zihindura Imbaraga z’agakiza Ndayifuza Mwami Yesu Aho ndi hose antegeke Izo mbaraga zinyobore /Numve mpishwe muri wowe/2 2 Intumwa zari zifite ubwoba Umwuka Wera ataramanuka Amaze kubamanukira Bashira amanga barahamya Nanjye nyuzuza Umwuka Wera Ankuremo kutizera Ndetse ankuremo n’ubwoba /Nere imbuto ziguhamya/2 3 Abizeye amasezerano Yawe yose uko angana Bafite izo mbaraga zawe Kuko ziza ku Ijambo ryera Nanjye nyuzuza Umwuka Wera... 4 Ayo magambo ni yo Mwuka Kandi ni yo atanga ubugingo Isi n’ijuru bizashira Ariko yo azahoraho Yinjize muri njyewe Mwami Yirukane isi na kamere Afate umwanya muri njyewe Ni bwo nzakora ibyo ushaka Ni bwo nzagenda uko ushaka 5 Ayo magambo ni yo mucyo Umurikira abayizera Ni nayo mvugo y’Uwiteka Ni ryo funguro ridutunga Yinjize muri njyewe Mwami... 6 Isi ntaho nayihungira Ntagoswe n’imbaraga zawe Mu mbago z’iryo Jambo ryawe Niho mbonera amahoro Yinjize muri njyewe Mwami... 7 Mwami mfite iryo Jambo gusa Singire imbaraga z’Umwuka Naba mfite kuvuga gusa Ibikorwa binyuranye Nanjye nyuzuza Umwuka Wera...