SONG: NUBWO INZIRA Z'IMANA 🎹🎸
Maxime Family
0:00 / 0:00
SONG: NUBWO INZIRA Z'IMANA 🎹🎸
966 просмотров · 1 мес. назад
Maxime Family
1,25 тыс. подписчиков
966 просмотров · 1 мес. назад
LYRICS:
447
1 Nubwo inzira z’Imana babona ko ziruhije
Kandi burya mu ntambara niho Imana igaragarira
Ngaho emera winjire nubwo ari ukubaza inkuge
Urebe ko Imana muri kumwe idahindura isezerano
Noneho nshize ubwoba
Menye ko Imana itantaye
Menye ko kandi inzira y’abera
Ari ukwikorera umusaraba/2
2 Nubwo wabona ingabo nyinshi
zizengurutse umudugudu
Ariwo mubiri wambaye wo kibuga
cy’imirwaniro
Ariko Imana iyo iguhumuye ubona ingabo
zo mu ijuru
Zigose umusozi munini ku mafarasi y’umuriro
3 Iyo ndebye ba Yosuwa ukuntu barwanye
intambara
Nkareba inzira banyuzemo biboneka ko
ziruhije
Ariko bashize ubwoba iYeriko harariduka
Kubera kuba mu Ijambo izo ntambara
ziranesheka
4 None ibihe tugezemo ubwoba bufite benshi
Ijambo riratubwira ko umunyabwoba
atazabona ijuru
I Yeriko barayisenya abandi bakayubaka
Barashaka gupfusha impfura ndetse hamwe
n’umuhererezi
5 Ariko iyo tubonye uko Ab’Isirayeri barwanaga
Bahuye na Sihoni umwami wa Heshiboni
Natwe muri uru rugendo ibitwima inzira ni byinshi
Ariko ibitunanira ku Mana birashoboka
6 None se ubu tuvuge iki niba ibyo bimeze bityo
Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu mbega
umubisha azava he?
Ni nde warega intore z’Imana kandi ariyo izitsindira
Ni nde waziciraho iteka Kristo ubwe yarazipfiriye
7 Intambara yo mu Mwuka irwanwa
n’abanyamwuka
Kandi irondora iby’Umwuka ikamenya ibyo
Umwuka atekereza
Kuko Umwuka adusabira uko Imana ibishaka
Maze tugashira ubwoba tukamenya
ko izatugezayo.