Ndemera Ko Imana ari imwe
Singizwa Nyagasani Yezu
0:00 / 0:00
Ndemera Ko Imana ari imwe
59 252 просмотра · 3 года назад
Singizwa Nyagasani Yezu
39,7 тыс. подписчиков
59 252 просмотра · 3 года назад
Ndemera ko Imana ari imwe
Data ushobora byose waremye ijuru n'isi
Ibiboneka n'ibitaboneka
Umutegeka wacu ni umwe
Ni umwana w'ikinege w'Imana.
Mbere ya byose Data yari asanzwe amubyaye
Ni Imana yavuye ku Mana
Ni urumuri rwavuye ku rumuri
Mana y'ukuri yavuye ku Mana y'ukuri.
Yarabyawe ntiyaremwe
Asangiye kamere na Data
Niwe wahaye byose kubaho
Icyatumye amanuka mw'ijuru
Ni twebwe abantu no kugira ngo dukire.
Yasamwe kubwa Roho Mutagatifu
Abyarwa na Bikira Mariya
Nuko aba umuntu
Yabambwe ku musaraba ari twe agirira
Ku ngoma ya Ponsiyo Pilato
Ni ho yapfuye maze arahambwa
Nuko ku munsi wa gatatu arazuka
Nkuko byari byaranditswe.
Nuko azamukira mw'ijuru
Yicaye iburyo bwa Data
Kandi azagaruka gucira imanza abazaba bakiriho n'abazaba barapfuye
Ingoma ye izahoraho iteka.
Roho Mutagatifu n'Imana niwe utanga ubuzima
Aturuka kuri Data no kuri Mwana
Arasengwa arasingizwa hamwe na Data na Mwana
Niwe wabwirije abahanuzi ibyo bavuze.
Kiliziya ni imwe itunganye Gatolika kandi ishingiye ku ntumwa
Batisimu ni imwe ikiza abantu ibyaha
Ntegereje izuka ry'abapfuye n'ukubaho k'ubugingo buzaza
AMEN