Перейти к содержимому

Ba Bakobwa Cumi Biteguye | Indirimbo 67 mugakiza.

Evariste Ngarukiye

0:00 / 0:00

Ba Bakobwa Cumi Biteguye | Indirimbo 67 mugakiza.

553 просмотра · 1 месяц назад
Evariste Ngarukiye
433 подписчика
553 просмотра · 1 месяц назад
1. Ba bakobga cumi biteguye Kujya gusanganira wa mukwe bari bajyany’ amatara yabo, Ngw abamurikire mu mwijima Abatanu bar’ abanyabgenge, Bujuj’ amavuta mu mperezo, Nahw abandi batanu b’ abapfu mu mperezo zabo hari humye 2. Hanyuma yah’ umukw’ aratinda Nuko bose barahunikira Bigeze mu gihe cy’ igicuku, Habah’ urusaku bat’ araje ! Bumv’ irindi jwi rivuga riti: Mwihutire kumusanganira Ba bakobga bose bitegura Gutunganya ya matara yabo 3. Ba bapfu btangira kuvuga bati Kw amatara yac’ ataka! Bati: Nyamuneka, nshuti zacu, Nimuduhe ku mavuta yanyu Na bo bati: Ntabgo yadukwira, Nimugende mujye kwigurira Bafat’ inzir’ ubgo baragenda Bajya gushak’ aho bagurira 4. Uwo mwanya bamaze kuv’ aho, Umukw’ aherakw arasohora Ba bakobga bar’ abanyabgenge Binjirana n’ umukwe mu bukwe Ba bapfu baza bavuga bati: Data-buja we, dukingurire arabasubiz’ ati: Simbazi. aherakw arabakingirana 5. Nta bgo tuz’ umunsi cyangw’ igihe, Tube maso n’ amatara yacu Yes’ ashobora kutwuzuriza Amavuta mu mitima yacu Mwene Data, wumv’ izi nyigisho Zituruka k’ Umukiza wacu Ukwiriye nawe kwitegura kumusanganir’ ubg’ agaruka