URWANDA MU GATEGO?🚨AMERIKA,EU, ISRAEL bamanuye IBIRIMBURA hafi Y'URWANDA/BABANJE KURUGAMBANIRA!
Umuhungu wa Kamanzi
0:00 / 0:00
URWANDA MU GATEGO?🚨AMERIKA,EU, ISRAEL bamanuye IBIRIMBURA hafi Y'URWANDA/BABANJE KURUGAMBANIRA!
12 428 просмотров · 4 недели назад
Umuhungu wa Kamanzi
28 тыс. подписчиков
12 428 просмотров · 4 недели назад
Perezida Kagame yagarutse ku masezerano ya Washngton, avuga ko mbere yabonaga gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gufasha gukemura ikibazo hagati y’u Rwanda na RDC ari nziza, ariko nyuma akaza kubona ko hari indi migambi yari iyihishe inyuma.
Gusenya FDLR biri mu ngingo zikubiye mu masezerano u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington.
Ati: “Twabanje gutekereza ko bashaka gukemura ikibazo cya politiki n’umutekano, hanyuma hakaza ubufatanye mu bukungu hagati ya Amerika, RDC, u Rwanda n’akarere. Twabyakiriye neza, ariko nyuma twaje kubona ko ari umutego.”
Yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rukomeje gushyirwa mu majwi ku bibazo byose biri muri RDC, harimo no gusabwa gukura ingabo zarwo muri icyo gihugu, mu gihe ikibazo cya M23 gikomeza gufatwa nk’icy’u Rwanda kandi ari ikibazo kiri hagati ya Leta ya Congo n’abaturage bayo.
Perezida Kagame yanavuze ko u Rwanda ruherutse kugeza ku bihugu bikomeye amakuru yerekeye ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge mu bice bya Minembwe, ariko rutungurwa n’uko umwe mu bitabiriye ibyo biganiro yarubwiye ko icyo kibazo kitamureba.
Yagize ati: “Ikibabaje ni uko umuntu yavuze ngo mutazana icyo kibazo, ntabwo kibareba. Ni nko kuvuga ngo bariya bantu kuba bari kwicwa kubera abo bari bo, ntabwo bibareba.”
Umuhungu wa Kamanzi | Open Analysis
Uyu ni umuyoboro mugari muzajya muboneraho amakuru mashya asesenguye mu buryo bunonosoye. Twibanda ku gusesengura amakuru avugwa mu #Rwanda , #Congo #Burundi #EAC no ku isi hose muri rusange muri #PoliTiki, #Diplomasi, #Ubukungu, #umuTekano.
Bana NATWE ukanze Subscribe, Like.
USHAKA KUTUVUGISHA/OUR CONTACT
""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""
E-Mail: umuhunguwakamziofficial@gmail.com
TikTok: OpenUpdaTes umuhungu wa Kamanzi
Facebook: RYT(Open UpdaTes)
Follow the Umuhungu Wa KAMANZI channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029Vb85...