Перейти к содержимому

URUPFU RWA NYIRANYAMIBWA RWASHENGUYE MUYANGO 😭ASIZE UMURAGE W'UBUTWARI 📞 TELEFONE KO ITITABA NI IKI?

IMITARI TV

0:00 / 0:00

URUPFU RWA NYIRANYAMIBWA RWASHENGUYE MUYANGO 😭ASIZE UMURAGE W'UBUTWARI 📞 TELEFONE KO ITITABA NI IKI?

647 просмотров · 1 дн. назад
IMITARI TV
112 тыс. подписчиков
647 просмотров · 1 дн. назад
Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne akaba n’umuririmbyi w’inararibonye yapfuye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2026, azize uburwayi. Nyiranyamibwa yari umuhanzi ubimazemo imyaka myinshi, wamamaye cyane mu itorero Isamaza no mu ndirimbo zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Azwi cyane mu yitwa ‘Ese mbaze’, ‘’Ndavunyisha’, ‘Nkumbuye iwacu’, ‘Nimuberwe bakobwa’, ‘Ituze’, ‘Telefone’ n’izindi zakanyujijeho. Nyiranyamibwa yavukiye mu Rwanda ariko aza kuhava mu 1973 ahunze itoteza n’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi nyuma y’uko se yishwe aroshywe mu ruzi rwa Rusumo mu mwaka wa 1963. Nyiranyamibwa ni umwe mu baririmbyi b’imena bashinze itorero Isamaza ryagize uruhare rukomeye mu gutiza umurindi ingabo za RPA ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Mu butumwa bwanditswe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshangano Mbonera Gihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene , yavuze ko Suzanne Nyiranyamibwa atabarutse akunzwe, yarahojeje abatagira ingano amarira y’agahinda n’akababaro u Rwanda rwatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “ Ndakwibuka nk’ejo mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, utaramye uhoza abababaye, uririmbira abatahutse barimbuwe bazizwa uko baremwe. Tuzagukumbura Nyiranyamibwa mwiza.”